U Rwanda na Amerika basinyanye amasezerano ya miliyari 605Frw

 Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basinyanye amasezerano ya miliyari 605 Frw azakoreshwa mu kuzamura iterambere mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa kane tariki 2 Nyakanga 2020. Azatangwa na Leta ya America, yari ihagarariwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) agera ku madolari ya Amerika miliyoni 643.8 angana na miliyari 605 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga azakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Amasezerano yasinyiwe ni miliyoni US$ 48.6 M (miliyari 46.2Frw), ni igice cy’amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyari 605Frw ( miliyoni US $ 643.8.).
Impande zombi zari zihagarariwe n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda Leslie Marbury na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.
Aya masezerano akubiye mu gitabo cyiswe (Development Objective Grant Agreement-DOAG)
Aya mafaranga azafasha kwihutisha imigambi y’iterambere ikubiye muri Gahunda yo kuvugurura ubukungu yiswe (National Strategy for Transformation.

Mu bindi aya mafaranga azafasha u Rwanda mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo birimo na COVID-19, n’ingaruka bigira ku bukungu.

Leslie Marbury uhagarariye USAID agira ati “Aya mafaranga agamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo no gushimangira umubano w’ubufatanye na Leta zunze Ubumwe za America.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’Ubuzima, Uburezi, kuzamura Abikorera, no guteza imbere Imiyoborere.

USAID isanzwe ikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, ifasha imiryango yigenga n’ibindi.

Ms. Leslie Marbury uhagarariye USAID na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana wari uhagarariye u Rwanda.