CIMERWA igiye gushyira imigabane ku isoko ku 120Frw umwe

Uruganda rukumbi rutunganya sima mu Rwanda (CIMERWA) rugiye gushyira imigabane yarwo ku isoko biciye mu isoko ry’imari n’imigabane, aho umugabane uzaba ari amafaranga y’u Rwanda 120.

Cimerwa igiye gushyira ku isoko imigabane yari ifitwe n’ibigo bya leta birimo Ikigega agaciro (AGDF Corporate Trust) Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (Rwanda Social Security Board-RSSB),  ikigo cy’ishoramari mu Rwanda (Rwanda investment group) na Sonarwa.

CIMERWA yabonye uburenganzira bw’ikigo cy’imari n’imigabane (RSE) bwo gushyira ku isoko imigabane yayo ingana na 49% yari ifitwe n’ibyo bigo bya leta, izatangira kuhashyirwa guhera tariki 3 Kanama 2020.

Uru ruganda rugiye gushyira ku isoko imigabane 703, 219,520 (ingana n’100%) ariko igurishwa ni igera ku 344 575, 560 ingana na 49%.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Albert Sigei avuga ko CIMERWA yagize uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda mu byiciro bitandukanye ikaba igiye no kuba na sosiyete ya kabiri igana ku isoko ry’imari n’imigabane mu buryo bwo kuba yari ku isoko ry’imigabane ryo mu gihugu kimwe ikajya no ku ryo mu kindi bwitwa (“Listing by Introduction”), ikaba na sosiyete ya 10 iza kuba igiye ku isoko ry’imigabane bikaba. Kujya kw’isoko ry’imigabane bikaba indi ntambwe ishimangira iyi mvugo.

Avuga ko ari uburyo bahaye abashoramari  ngo bagire uruhare muri urwo ruganda bashoramo imari, agahamagarira abato n’abanini kwitabira iki gikorwa.

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi bw’uru ruganda, Regis Rugemanshuro avuga ko uru ruganda ruzakomeza kuzamura ingano ya sima ikenewe mu gihugu, aho umunyarwanda akenera impuzandengo y’ibiro 57 bya sima Umunyarwanda akenera ku mwaka. Akomeza avuga ko uru ruganda ruzakomeza gufasha leta biciye muri minisiteri y’uburezi mu ikorwa rya sima izifashishwa mu kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 muri iki gihe cy’amezi 3.

Nka sosiyete isanzwe ibizwiho kandi ngo izakomeza gukora ibikorwa by’ubugiraneza bizamura imibereho y’abaturage. Ati “Nka sosiyete Cimerwa irajwe ishinga n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage. Twagize uruhare mu kuzamura umuryango nyarwanda biciye mu gufasha ab’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, koperative z’abadozi, gufasha ishuri rifite abanyeshuri basaga 500 ndetse twubaka n’uruganda rw’amazi rufasha imiryango 3800 n’ibindi.

Ibi bibaye nyuma yuko tariki 9 Werurwe 2019, mu mwiherero w’abayobozi bakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma leta ikomeza gushora imari mu mishinga itabyarira inyungu abanyarwanda.

Cimerwa ni uruganda rwatangiye mu 1982 kugeza uyu munsi nirwo rukumbi rukora sima mu Rwanda. Ruherereye i Bugarama mu karere ka Rusizi. Mu 1984, imiryango ifungura bakoraga toni ibihumbi 50 ku mwaka. Mu 2001 yongereye umusaruro ikora toni ibihumbi 100 ku mwaka. Uru ruganda rwaje kongeramo abashoramari bo muri Afurika y’Epfo bitwa PPC Africa Group, CIMERWA bagira umusaruro wa toni ibihumbi 600.

Loading

1 thought on “CIMERWA igiye gushyira imigabane ku isoko ku 120Frw umwe

Comments are closed.