Francois Kanimba yahawe umwanya mushya

Francois Kanimba wahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yahawe umwanya mushya mu muryango w’isoko rusange ry’ubukungu ry’ibihugu bya Afurika yo hagati.
Kanimba yahawe umwanya wa Komiseri ushinzwe imari n’ubucuruzi muri( Commissioner in charge of Common Market, Economic, Commerce and Financial Affairs of the Economic Community of Central Africa states-ECCAS.
Uyu mwanya yawuhawe nyuma y’impinduka zabaye muri uyu muryango mu nama ya 17 yahuje abayobozi b’ibihugu biwugize nkuko The New Times dukesha iyi nkuru yabitangaje. Ni impinduka zibaye bwa mbere nyuma ya tariki 18 Ukuboza 2019. Hashyizweho abantu 8 basimbuye ubunyamabanga bw’uyu muryango.
Kanimba yahawe uyu mwanya biturutse ku bunararibonye akomora muri banki nkuru y’u Rwanda yigeze kuyobora.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bya Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Chad, Congo Brazzavile, Congo Kinshasa, Equatorial Guinea, Gabon,  Sao Tome and Principe n’u Rwanda rwawugiyemo mu 2015 nyuma y’imyaka 8 ushinzwe.

Loading