Nyabihu : Icyumba gikonjesha cyatumye ibya Karoti zapfaga ubusa biba amateka

Karoti zikunze guhenda hamwe, hari aho zagaragaraga nk’izidafite agaciro, imifuka yazo ikajugunywa ku muhanda, izindi zigahabwa inka, ibi ngo byabaye amateka mu karere ka Nyahibu, ahagaragara mbere imifuka yazo ipakiye yaburaga isoko.

Ibi babikesha inkunga yo kubakira icyumba gikonjesha imbuto n’imboga (cold room) ndetse n’amahugurwa bahawe n’umushinga Hinga Weze wita ku iterambere ry’ubuhinzi, imirire myiza unafasha abahinzi bato n’abaciriritse ku nkunga y’Umushinga w’abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga(USAID).

Iki cyumba cyubakiwe Koperative girisuku muhinzi mucuruzi w’imboga n’imbuto Nyabihu(KOGIMUIN), iherereye mu kagari ka Jomba, mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, inyuma gato ya gare ya Mukamira. Ni koperative yashinzwe mu 2016 ifite intego yo gushakira isoko abahinzi b’imboga n’imbuto no guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

Perezida wa KOGIMUIN Mbanzabugabo Eric, avuga ko ikitwa igihombo gitewe no kubura isoko batagihura nacyo. Ati “ Nta gihombo tugihura nacyo kuko tutakigurisha uko tubonye, iki cyumba gikonjesha cyatugiriye akamaro cyane, ubu byabindi byo kuzimena cyangwa kuziha inka ntabwo bikibaho..”

Yemeza ko iyo bakuye karoti mbere yo kuzijyana ku isoko i Kigali, babanza kubaza amakuru y’uko isoko rihagaze n’igiciro baherwaho, basanga hari izindi nyinshi ziri ku isoko, zatuma igiciro cyabo kigwa, bakaba bazibitse muri icyo cyumba, bakazazijyanayo zigurwa neza.

Uyu muyobozi avuga ko kubera inyungu bakesha gushyirirwaho iki cyumba byatumye koperative igenda itera imbere no mu bundi buryo butandukanye.

Ubu ngo abakozi bariyongereye bava kuri umwe bari bafite mbere(umucungamutungo, ariko ngo bagize  n’ushinzwe ubuhinzi(agronome) n’abakora isukuru babiri.

Uretse abakozi kandi ngo n’abanyamuryango bariyongereye ku buryo bavuye kuri 67 ubu ngo barasaga 160.

Ati “ Abanyamuryango nabo bumvise ako gashya baza biyandikisha ku bwinshi, kugirango biteze imbere.

Abakorana n’iyi koperative bavuga ko umusaruro wabo utacyangirika kubera ubufasha bahawe ku bijyanye no kubungabunga umusaruro. Mugarukira Frodouard ati “Umusaruro wacu ntabwo ucyangirika kubera ubufasha twahawe, turasaba ko twafashwa kubona amazi ahoraho yo kuwutunganya.”

Uyu mugabo avuga ko hafi ya buri munsi ajyana ku isoko imifuka 10, buri wose urimo ibiro biri hagati y’120 n’130. Muri rusange ngo bajyana i Kigali imifuka 350.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Munyansengo Fred, avuga ko muri uwo murenge wari umusaruro wajyaga upfa ubusa, ariko ngo ntibikibaho.

Ati “Hano tugira umusaruro mwinshi wa karoti, zose siko zijyamo( mu cyumba gikonjesha) ariko zifite isoko. Izasigaraga zagiraga ikibazo cyo gupfa ariko ntabwo bikibaho.

Asaba koperative kugikoresha neza, bakakigira icyabo kigakomeza kubabyarira umusaruro.

Icyumba gikonjesha cyahawe iyi koperative gifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 6  Frw, kirimo ibyuma bishyirwamo imboga n’imbuto bishobora kumara amezi 6 bitarangirika.

Umushinga Hinga Weze, watangijwe tariki 26 Mata 2018 ufite inkunga ya miliyari 28 Frw, uzamara imyaka itanu ukorera mu turere 10, ari two: Gatsibo, Kayonza, Bugesera, Ngoma, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe.