Hinga Weze ikomeje gufasha abagore bo mu cyaro kwivana mu bukene

Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’ikigega cy’abanyamerika gishinzwe iterambere rusange(USAID) wiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro kurushaho kwiteza imbere mu bukungu no gufasha imiryango y’abahinzi bato ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo harimo, bityo ikaba imaze guteza imbere abaturage barimo abagore.

Ibikorwa by’uyu mushinga byateje imbere abagore bo mu cyaro biciye mu byiciro bitatu.

Mu buhinzi

Ubuhinzi ni imwe mu ngamba zo guteza imbere umugore. Umusaruro umugore avana muri ubwo buhinzi ukaba ariwo kenshi witabwaho kurusha imbaraga n’igihe abishoramo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo abagore bahawe amahirwe yo kubona amafaranga, bayakoresha mu kwivuza no kugura ibiribwa bikenewe mu mirire myiza y’urugo.

Hinga weze ivuga ko ibikorwa biteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umugore biri mu mashami yose yayo ariyo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongera imari no kubona amasoko
meza n’imirire myiza ishingiye ku buhinzi.

Muri urwo rwego, USAID Hinga Weze yageze ku bikorwa bikurikira mu gihe cy’imyaka itatu:

Mu kongera Umusaruro w’Ubuhinzi, abagore 38% b’abagenerwabikorwa ba USAID Hinga Weze babonye akazi mu bikorwa byo gukora amaterasi no kuhira imyaka, ibi bikaba byarafashije abahinzi benshi kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuwugurisha ku giciro cyiza mu turere USAID Hinga Weze ikoreramo.

Abagore mu rugamba rwo kwiteza imbere bafashijwe na Hinga Weze

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, USAID Hinga Weze yatanze inkunga yo kubaka‘Farmer ServiceCenters (FSCs)’. FSC akaba ari urwego ruzajya rutanga serivisi zinyuranye ku bahinzi zirimo ubucuruzi bw’inyongeramusaruro, ubworozi bw’amatungo, kubaka ubushobozi n’amahugurwa n’izindi serivisi zinyuranye z’ubuhinzi.

By’umwihariko, koperative
KOPABINYA irimo abanyamuryango b’ abagore 11 mu karere ka Nyamagabe yahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 73 (73,503,400) yo kubaka ikigo cya FSC izayoborwa n’umugore, ikazafasha n’abandi bagore bo muri kariya karere.

Abagore 60 bacuruza inyongeramusaruro bafashijwe gushyiraho no kwandikisha Ikigo cyabo cy’ubucuruzi cyitwa‘Women Agro dealers in Development (WAD)’ kibafasha kurushaho kugeza
inyongeramusaruro ku bahinzi bakaba barafunguye iduka riranguza
inyongeramusaruro mu Karere ka Ngororero kandi bakaba aribo bahagarariye ikigo “Musanze Lime Company (MILIMECO)’’ kigurisha ishwagara mu Ntara yose y’Iburengerazuba.

Abagore 90 bacuruza inyongeramusaruro bafashijwe
kubahiriza ibisabwa n’Itegeko ry’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro banahabwa ibyemezo byo gukora ubucuruzi byatanzwe n’urwego rubishinzwe RICA.

Mu rwego rw’ubutubuzi bw’imbuto, USAID Hinga Weze yongereye ubushobozi abagore; 15 muri bo
batubura imbuto z’ibigori, ibishyimbo bikungahaye ku butare, ibijumba bya oranje bikungahaye kuri vitamini
n’ibirayi mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi na Nyabihu.

Abagore batatu bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyamagabe babonye inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 18 (18,765,000) yo gutubura imbuto z’ibijumba bya oranje, ibishyimbo bikungahaye ku butare n’ibirayi.

Mu kongera imari no kubona amasoko
meza, abagore bacuruza inyongeramusaruro bahawe inguzanyo ingana na miliyoni 74 n’ibihumbi 336 zizabafasha kwagura ibikorwa byabo
by’ubucuruzi.

Mu rwego rw’amasoko, abagore 40 bacuruza inyongeramusaruro
bafashijwe kwamamaza ibikorwa byabo mu biganiro 150 byabahuje n’abahinzi bashobora kubagurira inyongeramusaruro.

Muri urwo rwego kandi rw’amasoko, Koperative y’abagore KOPAIKA yo mu karere ka Gatsibo yafashijwe gushyiraho
uburyo buhamye bwo gukusanya umusaruro w’abahinzi banasinya
amasezerano na EAX bagurisha toni 90
z’ibigori ku giciro cyiza koperative ikaba yarabonye inyungu ingana na miliyoni 26 n’ibihumbi 100.

Abagore barindwi bacuruza inyongeramusaruro bashoboye gushora
imari mu gukusanya umusaruro mu turere twa Kayonza, Ngoma, Bugesera, Rutsiro na Nyabihu ibi bikaba byarafashije abaguzi kugurisha ku giciro cyiza.

Abagore 131 bo mu karere ka Gatsibo bafashijwe kwibumbira mu matsinda banahuzwa n’ibigo by’imari byabagurije miliyoni 18 yabafashije mu guteza imbere imishanga yabo iciriritse.

Mu rwego rw’inkunga zo gufasha abahinzi gukoresha ibikoresho byabugenewe mu gufata neza umusaruro; Ikigo cy’Ubucuruzi ‘’Zima
Entreprise LTD’’ ikora amavuta, ifu n’ibisuguti mu bihaza bihingwa
n’abagenerwabikorwa ba USAID Hinga Weze bo mu karere ka Ngoma na Kayonza bahawe inkunga ya miliyoni 21 naho Mwezi Company yo mu karere ka Rusizi ikora umutobe na divayi mu nanasi yahawe miliyoni 32.

Mu rwego rw’imari

Mu banyamuryango 43,197 b’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 27,736 bangana na 64% ni abagore. Abagore 34% babonye inguzanyo binyuze muri aya matsinda, naho abagore 1,966 bahabwa inguzanyo z’ubuhinzi n’ibigo by’imari zabafashije kunoza ibikorwa byabo by’ubuhinzi birimo kugura
inyongeramusaruro, amatungo magufi, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, gucuruza inyongeramusaruro n’ubutubuzi bw’imbuto.

Mu birebana no kongerera abahinzi ubumenyi n’ubumenyingiro mu gukoresha uburyo bwo gufata neza umusaruro n’ikoranabuhanga, abagore 769 bahagarariye abahinzi bangana na 46% bahuguwe nk’abazahugura abandi mu birebana no gufata neza umusaruro no kuwuhunika bijyanye n’ibihingwa bitezwa imbere n’umushinga wa USAID Hinga Weze. Abahuguwe nabo bahuguye abagore 65,535 mu myaka itatu, abagore 24,248 bangana na 37% bashoboye kugura ibikoresho byo gufata neza umusaruro birimo imifuka yo guhunika yujuje ubuziranenge, ibigega byo guhunika, imashini zihungura ibigori
n’ibindi.

Abagore 174 bahawe amahugurwa yihariye mu birebana no kwihangira imirimo, gukorana n’ibigo by’imari n’uruhare rw’abagore mu miyoborere myiza ya koperative. Aya mahugurwa yafashije abagore kongera umubare w’abagore mu buyobozi bwa koperative, 27 mu bahuguwe bari mu myanya ifata ibyemezo muri koperative zabo.

Imirire myiza ishingiye ku buhinzi

Mu rwego rw’imirire, abagore ni bamwe mu bantu b’ingenzi mu gufasha abahinzi kwikenuza umusaruro wabo binyujijwe mu kunoza imirire no guteza imbere umugore.

Hinga Weze mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi

USAID Hinga Weze yahuguye imiryango y’abashakanye 45,326 ku buryo bwo kwimakaza uburinganire mu iterambere ry’urugo’’Gender Action Learning System’’ (GALS) byafashije abashakanye gufatira hamwe ibyemezo birebana n’imicungire y’umutungo w’urugo, gufasha umugore kugira uburengazira ku mutungo, abahuguwe bafashijwe
kandi gutera imihigo y’ibikorwa bazageraho bombi bafatanyije mu gihe
cy’umwaka.

Abagore 20, 8% bangana na 52% bari mu gihe cy’uburumbuke bashoboye kurya indyo yuzuye kandi inyuranye naho abana bari hagati y’amezi 6 na 23 nabo bariye indyo yuzuye kandi inyuranye.

Mu rwego rwo guteza imbere ibikoresho bigabanya imvuge n’igihe gikoreshwa n’abagore mu mirimo inyuranye, abagore 40 bo mu karere ka Bugesera bahawe amagare 40 muri gahunda ya Gira Iryawe Munyarwandakazi n’ibigega by’amazi 15. Iyi gahunda ikaba
izakomereza mu turere twa Kayonza, Gatsibo, Ngoma na Bugesera
aho abagore 140 bazahabwa amagare.

Abagore bo mu karere ka Bugesera bahabwa amagare

Mu rwego rwo gukangurira abagabo n’abahungu kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu mirimo yo mu rugo irimo ijyanye n’imirire no kwita ku bana, USAID Hinga Weze yahuguye abagabo
ba Bandebereho 300 nabo bakaba barashyizeho amatsinda y’imirire
yihariye y’abagabo 117 afasha abagabo kongera ubumenyi mu bijyanye
n’imirire myiza basangira ubumenyi n’ubunararibonye n’abagabo
bagenzi babo. Ibi byabafashije kongera ubwitabire bw’abagabo mu bikorwa byo gutegura indyo yuzuye, gushyiraho no kwita ku murima w’igikoni.

USAID Hinga Weze yubatse ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima b’abagore 2,447 bakurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bashinzwe guhuza ibikorwa by’amatsinda manini y’imirire bakaba
barahawe na USAID Hinga Weze kandagira ukarabe n’ibikoresho
byazo 3004, ibigega by’amazi 300, ibikoresho byo guteka n’imiti y’isabune 21,000 n’inyandiko ngufi ziriho ubutumwa bujyanye no kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa no kwimakaza isuku 15,020.

USAID Hinga Weze yatanze inkoko ku miryango 18,000 igizwe n’abagore 13,511, abagabo 4,489 n’amatsinda manini y’imirire 23 agizwe n’abanyamuryango1,208 barimo abagore 873 n’abagabo 335. Aya matungo yabafashije kurya intungamubiri zikomoka ku nyamaswa.