Kera kabaye akabakaba miliyari 7 Frw yaguraga imbuto imahanga agiye gucungurwa

Nyuma y’imyaka u Rwanda rushora akayabo k’amamiliyari mu kugura imbuto mu mahanga, ruragenda rugana mu cyerekezo cyo kwigira mu butubuzi bw’izi mbuto bwatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse gutangaza ko  u Rwanda cyageze ku cyerekezo  cyo gutubura imbuto zikenewe z’ibigori, ingano na soya mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.

Umuyobozi w’iyi minisiteri Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga umushinga w’ingengo y’imari ku nteko ishinga amategeko y’umwaka 2020/2021 yatangaje ko guhera mu gihembwe gitaha cy’ubuhinzi A kizatangira muri Nzeri 2020, u Rwanda ruzaba rutagitumiza imbuto hanze.

Ni intambwe itewe nyuma yuko u Rwanda rufatiye ingamba zo kwigira ku bijyanye n’izi mbuto mu mwiherero wabaye mu 2018, uwo mwaka hagasohoka umwanzuro wo kwihaza kuri izo mbuto mu myaka itatu.

Mu mwaka wa 2018/2019 ibijyanye no gutuburira imbuto mu gihugu byari bigeze ku kigero cya 31%.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwatanze amafaranga asaga miliyoni 6.5 Frw yo gutumiza imbuto mu mahanga zanganaga na toni z’imbuto 3,579.

Iki gifatwa nk’igihombo ariko kiri kugenda kigabanuka. Urugero nk uko mu mwaka 2019/2020 u Rwanda rwatubuye toni z’ibigori 1750 na 258 z’ingano. Muri uwo mwaka kandi hatubuwe toni 290 za soya.

Iyi minisiteri ivuga ko toni 192 z’ibishyimbo zatubuwe mu mwaka 2019/20 mu gihe hari hiyemejwe toni 160. Umuceri nawo ungana na toni 160 watuburiwe mu Rwanda mu gihe intego yari toni 150.

Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’ibikonoka ku buhinzi n’ubworozi mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Bucagu Charles, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), agaragaza intego u Rwanda rwari rwihaye mu kwihaza ku mbuto.

Agira ati ” Twihaye intego yo guhagarika isubikwa ryo gutumiza imbuto hanze zirimo ibigori, ingano na soya bitarenze mu mwaka w’2021.

Akomeza avuga ko ubu batubura ingano na soya. Ku bigori bageze ku kigero cya 80%, igice gisigaye nacyo ngo kizaba kiboneka kugeza muri Nzeri uyu mwaka, ku buryo ibyo gutumiza izi mbuto hanze bizahita bihagarara.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, yagaragaje muri raporo RAB yahombye amafaranga asaga miliyoni 128.6 ku bijyanye n’imicungire mibi y’imbuto zituburirwa mu Rwanda n’uburyo zibikwamo ndetse n’uko zagiye zigurishwa. Bucagu avuga ko ibi bitazongera.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/21 u Rwanda rurateganya kwifashisha asaga miliyari 122.4 Frw mu bijyanye no kongera umusaruro uturuka ku buhinzi

Abatubuzi ba sosiyete Sopyrwa i Musanze mu 2018. / Photo: Sam Ngendahimana.

Isoko: The New Times

Loading