Tanzania: Umucukuzi ‘uciriritse’ yagurishije ibuye ry’agaciro ahita aba umuherwe

Umucukuzi uciriritse wo muri Tanzania mu gihe gito cyane yahindutse umuntu utunze miliyoni z’amadolari nyuma yo kugurisha amabuye abiri y’agaciro yacukuye yitwa Tanzanite – niyo manini abonetse kugeza ubu muri iki gihugu.

  1. Saniniu Laizer, aya mabuye yombi apima ibiro 15Kg, yayishyuwe miliyoni 3,4 z’amadorari ya Amerika, ayaguriwe na minisiteri ya mine, mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3 na miliyoni 229( 3 229 496 380,82 Frw).o

Bwana Laizer, umugabo ufite abana barenga 30, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ejo hazaba ibirori bikomeye”.

Tanzanite iboneka gusa mu majyaruguru ya Tanzania, ni ibuye rikorwamo imirimbo.

Bwana Laizer ateruye amabuye abiri yagurishijeBwana Laizer ateruye amabuye abiri ya Tanzanite yagurishije.

Ni rimwe mu mabuye y’agaciro aboneka hacyeya cyane ku isi, umwe mu bahanga mu by’amabuye y’agaciro avuga ko aya mabuye ashobora kuzaba yaracitse mu myaka 20 iri imbere.

Iri buye riboneka mu mabara y’icyatsi kibisi, umutuku, idoma n’ubururu.

Igiciro cyaryo kigenwa n’umwihariko waryo – uko rirushaho gushashagirana mu ibara runaka niko rirushaho guhenda.

Bwana Laizer mu cyumweru gishize nibwo yacukuye aya mabuye yombi.

Rimwe ripima 9.2Kg irindi 5.8Kg, uyu munsi kuwa gatatu nibwo yayagurishije mu gikorwa cy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu majyaruguru ya Tanzania ahitwa Manyara.

Kugeza ubu, ibuye rinini rya Tanzanite ryari ryaracukuwe ryapimaga 3.3Kg.

Perezida John Magufuli yahamagaye uyu mucukuzi Laizer amushimira kuri ibi yagezeho.

Bwana Magufuli, mu 2015 ajya ku butegetsi yijeje kurengera inyungu z’abacukuzi b’amabuye y’agaciro no kongera inyungu leta iyavanamo.

Uyu ‘miliyoneri’ mushya yavuze iki?

Bwana Laizer, w’imyaka 52, ufite abagore bane, yavuze ko ari bubage imwe mu nka ze mu birori ari gutegura.

Avuga kandi ko ateganya gushora imari aho atuye, ahitwa Simanjiro mu karere ka Manyara.

Ati: “Ndashaka kubaka iguriro rinini n’ishuri. Ndashaka kubaka iryo shuri hafi y’iwanjye. Hari abakene benshi hano hafi badashobora kujyana abana babo ku ishuri”.

“Ntabwo nize ariko nkunda ibintu bikozwe mu buryo bw’umwuga. Rero nifuza ko abana banjye bazayobora ibyo bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga”.

Uyu mugabo avuga ko amahirwe yamugwiririye atazahindura ubuzima bwe bwo gukomeza korora inka ze 2,000. Kandi ko nubwo abaye umuherwe bitazatuma afata ingamba zidasanzwe mu buzima.

Ati: “[Aha] hari umutekano uhagije. Nta kibazo kizabaho. Nshobora no kugenda nijoro nta kibazo”.

Urukuta

Bamwe mu bacukuzi baciriritse nka Bwana Laizer, bibasaba kugira uruhushya rwa leta rwo gucukura Tanzanite, ababikora magendu barakumirwa, cyane cyane hafi y’ahacukurira kompanyi zikomeye.

Mu 2017, Bwana Magufuli yategetse igisirikari kubaka urukuta rwa 24Km ruzengurutse agace bikekwa ko ariho hasigaye amabuye ya Tanzanite ku isi.

Aha ni kuri 4Km enye gusa uvuye ku ntango y’umusozi wa Kilimanjaro mu karere ka Manyara.

Hashize umwaka umwe, leta ya Tanzania yatangaje ko inyungu ivana mu mabuye y’agaciro yiyongereye kubera kurinda aho hantu.