Kayonza: Urugendo rw’umugore wavuye mu guca inshuro akaba rwiyemezamirimo abikesha ibijumba

Mu myaka ishize, Jeanne d’Arc Uwemeyimana, ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange yakoraga akazi ko guhingira abandi ku mushahara w’amafaranga 700 ku munsi, nyuma yaje gutekereza cyane byatumye uyu munsi afite ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 7 mu mafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugore afashijwe n’umushinga Hinga Weze uteza imbere ubuhinzi n’imirire yatangiye guhinga ibijumba bya oranje[bikize kuri vitamini A], mu mushinga yatangiye muri 2015, uyu munsi yemeza ko umwinjiriza.

Avuga aho yavuye n’aho ageze, ati: “Nakoraga nk’umukozi usanzwe mu buhinzi. Ku bw’amahirwe, nyuma nabonye imbuto z’ibijumba ya oranje nk’inkunga,  nyitera kuri hegitari eshatu. Nabonye inyungu y’amafaranga ibihumbi 150 Rwf kandi niho urugendo rwanjye rwo kwihangira imirimo rwatangiriye”.

Uyu mugore akomeza avuga ko yongera akagurisha imigozi y’ibijumba nk ‘ imbuto ‘ku bandi bahinzi akaongera akanayitera mu isambu ye ngo abone ibijumba agurisha ku isoko.

Yungamo ko uko yakomeje guhinga ibi bijumba yagiye avanamo agatubutse.

Ati: “Ubwa kabiri ninjije amafaranga ibihumbi 173 avuye mu kugurisha imigozi y’ibijumba[imbuto]. Nabonye amahugurwa yo gutubura iyo mbuto bityo ntangira gukodesha ubutaka nshobora guhingaho ibijumba”.

Avuga ko hamwe n’inyungu ziyongera, yashoboye kugura no gukodesha imirima myinshi aho ahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A.

Ati “Nari umukene cyane. Kugeza ubu mfite hegitari irenga imwe naguze n’inyungu. Mfite kandi ishyamba nsarura. Naguze amasambu menshi mu mudugudu. Muri rusange, mfite hegitari zigera kuri eshatu aho mpinga ibijumba bya oranje ”.

Uwemeyimana avuga ko usibye gutubura imigozi no kugurisha ibijumba aba yahinze yinjiye mu matsinda yo kuzigama kugira ngo abike amafaranga ye.

Ati: “Mu itsinda ryo kuzigama, nabonye kandi inguzanyo nto yo kumfasha gukodesha no guhinga ubutaka bwinshi. Nasannye inzu yanjye. Kera nabaga mu nzu nto none nubatse inzu nini nziza ifite amazi n’amashanyarazi. Mfite kandi inka igezweho itanga amata ”.

Gukoresha abandi bagore

Rwiyemezamirimo, ahamya ko yahuye n’inzitizi nyinshi mu buzima bwe nk’umugore, bityo agahitamo gukoresha abandi bagore kugira ngo abafashe guhangana n’ingorane.

Ati: “Nkoresha abagore icumi nabo bagaburira imiryango yabo. Nishyura buri wese amafaranga 1.000 ku munsi kandi mbaha n’ibijumba byo kugaburira abana babo. Ni ukubera ko abagore na bo bamfashije cyane mu gihe nari ngifite imbogamizi”.

Uwemeyimana arahamagarira abandi bagore kwitabira amatsinda yo kuzigama mu rwego rwo kubona igishoro cyo gutangiza gutsinda ubukene.

Uyu rwiyemezamirimo yazamuwe no kuva ku nyungu y’amafaranga ibihumbi 150 muri 2015 kugeza kuri miliyoni 7′ kuri ubu.

Ni umwe mu bagore nabo babonye inkunga mu mushinga uterwa inkunga na USAID Hinga Weze.

Ati: “Umushinga warampuguye kandi umfasha kumurika ibyo nkora mu rwego rwo kubihuza n’isoko. Nabonye kandi inyongeramusaruro nk’imbuto nshya, ingorofani n’ibindi bifite agaciro ka miliyoni zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda n’imbuto y’imiguzi itubuye.”

Kongera umusaruro

Ahereye ku bijumba bya oranje, yongereye umusaruro uva kuri toni 10 ugera kuri toni 20 na 30 kuri hegitari. Ubu ari kugerageza ubundi bwoko bushya bw’ibijumba bukubiye mu moko atanu azamufasha kongera uwo musaruro.

Kugeza uyu munsi abahinzi b’ibijumba bagera kuri 15% nibo bashobora gushora amafaranga yabo mu kugura imbuto nshya y’imigozi. Umusaruro uracyari muke kandi rimwe na rimwe uri munsi ya 50% by’umusaruro ushobora kuboneka bityo abahinzi barasabwa kwitabira guhinga imbuto nshya.

Kongera umusaruro

Hamwe n’ibijumba bya oranje, yongereye umusaruro uva kuri toni 10 ugera kuri toni 20 na 30 kuri hegitari. Ubu ari kugerageza ubundi bwoko bushya bw’ibijumba bukubiye mu moko atanu.

Uyu munsi 15 ku ijana gusa by’abahinzi b’ibirayi bashoboye gushora imari yabo mu gutubura ubwoko bushya bw’imbuto z’ibijumba, umusaruro uracyari muke kandi rimwe na rimwe uri munsi ya 50% y’umusaruro ushobora kuboneka bityo abahinzi barasabwa kwakira imbuto nshya itanga umusaruro uruseho.

Hifashishijwe amoko atanu mashya y’iyi mbuto umusaruro ushobora kwiyongera uva kuri toni 11 kuri hegitari ukagera nibura kuri toni 15 mu mirima y’abahinzi mu gihe zishobora gutanga toni zirenga 20 mu gihe zikiri mu bushakashatsi.

Umushinga Hinga Weze uvuga ko wafashije uyu mugore n’abandi batubuzi bahabwa toni 554 n’ibiro 689 by’imigozi bigera ku bahinzi barenga ibihumbi 100. Ibishyimbo hatanzwe toni 180 ku bahinzi ibihumbi 50, hari kandi ibirayi ndetse n’ibindi. Uyu Uwemeyimana yubakiwe inzu ya screenin house itunganyirizwamo imbuto y’ibanze n’ubundi bufasha kuko yagaragaraga nk’umuntu ushoboye mu gutubura iyi mbuto.

Uwemeyimana kandi yafashijwe n’uyu mushinga gukorana n’abandi batubuzi 20, aho imbuto atuburira mu nzu zabugenewea, azigeze ku bandi batubuzi nabo bazitubure bavanemo imbuto bavanemo imbuto zigezwa ku bahinzi basanzwe ngo bongere imirire myiza mu ngo zabo.

Uyu muhinzi yibutswa ko akwiye gukomeza kunoza ibikorwa bye kugirango afatanye na RAB mu butubuzi bwayo, ndetse n’igihe abaterankunga be barimo Hinga Weze bazaba barasoje akazi kabo, akazakomeza kuyigeza ku bayikeneye, yirinda ko yacika.

Ibijumba bihingwa kuri 5.2 ku ijana by’ubuso buhingwa ukurikije imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko umuturage akoresha ibiro 145 by’ibijumba  ku mwaka.

Mbanjimpundu F.