Nyamagabe: Umushinga Hinga Weze wafashije abagore kudakomeza kuba ba mbonabucya

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko barenze urwego rwo kubunza imitima yuko ejo bazamera (kuba ba mbonabucya), uyu munsi ngo ibintu byarahindutse, batera imbere.

Iryo terambere barikesha abafatanyabikorwa batandukanye barimo umushinga Hinga Weze ukorera muri ako karere ugamije guteza imbere  ubuhinzi n’imirire mu baturage, watangijwe na Leta y’u Rwanda  ku nkunga ya Leta Zunze ubumwe za Amerika, biciye mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga(USAID). Ni umushinga ukorera mu turere 10 twakunze  kuza imbere mu kugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi itera abana kugwingira.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Buruhukiro babitangarije The Source Post.

Bagiravuba Perpetue wo mu kagari ka Gifurwe ati “Ku giti cyanjye hari uburyo abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi badutumiza mu nama bakatwigisha ukuntu, tuzatera imbere, ukuntu tuzizamura, ubworozi bw’amatungo magufi, guhinga uturima tw’igikoni, guteka indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi mu bana .”

Yungamo ko bamaze kuzamuka, ati “Eh tumaze gutera imbere, kera se nk’aha nari kuhagera iyo batajya batwigisha nk’ibyo ngibyo! Sinari kuhagera, tuba twaraheze mu bwigunge mu cyaro…ubu abana banjye bariga, bari mu mirire myiza,..sinkitinya kuko nigishijwe.”

Umuryango uhabwa inkoko 6 akazorora amezi 6 na we nyuma akitura izingano gutyo

Mundanikure Marie Louise na we avuga ko uyu atarahura n’uwo mushinga atari azi uburyo bwiza bw’imihingire, kugaburira abana be, abarinda kwugwingira ariko ngo yarabimenye.

Ati “Ariko aho yaziye , yahuguye ba bajyanama  badushishikariza kujya mu matsinda yo kwizigamira, tugurizanya amafaranga tukabasha kugura inyongeramusaruro, umubyeyi utoroye inkoko, akaguza igiceri akagura igi akariha umwana ntagwingire”

Ubwo bumenyi bwatumye umusaruro uzamuka  aho yasaruraga ibiro biri munsi ya 50 by’ibigori n’ibishyimbo ngo ubu iri mu 100 cyangwa 200.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’abagore muri Nyamagabe, Mukankuranga Marguerite,  avuga ko abagore bakataje mu iterambere.

Ati “Twahingaga mu kajagari, uyu mushinga uraza wita ku buhinzi n’ubworozi, utanga imbuto utwereka uko duhinga, baduha amatungo magufi, baduha inkoko zitera amagi bigatuma bihindura imirire mibi yabagaho.”

Akarima k’igikoni kimwe mu byatumye abatuye Nyamagabe batakiri ba mbonabucya

Iby’iri terambere ntibishidikanywaho n’umuyobozi wa Hinga Weze muri aka karere, Hakwiyimana Theophile ugira uti “Abagore dukorana nabo barimo kwiteza imbere cyane, harimo abatubuzi, aborora inkoko mu buryo bwa kijyambere, kandi tuba twarabahuguye cyane, abajyanama b’ubuzima n’ab’ubuhinzi ku buryo ibi bikorwa dukora bagumya kubibungabunga. Dukorana n’inzego z’ibanze ku buryo n’igihe Hinga weze izaba itagihari bizakomeza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bayiringire John avuga ko muri uyu murenge hatunganyijwe amaterasi  ya hegitari 50 ahingwaho ibirayi, abaturage bakitangira mituweli, bubaka amashuri, bagiye basana inzu zabo, bagiye bazikurungira, bagura sima, bagura amatungo magufi…. Barwanywa imirire mibi mu bana, ku buryo ngo, hari abari mu cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bazamutse.

Hinga Weze yifatanyije nabo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, wizihirijwe mu murenge wa Buruhukiro tariki 9 Werurwe 2021, ufite insanganyamatsiko igira iti” Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.”

Abagore bahawe ibigega byo gufata amazi biciye mu matsinda ane bibumbiyemo

Kuri uwo munsi  yahaye imiryango 150 inkoko, ziyongera ku zindi zisaga ibihumbi 14 na 500 bahawe mbere. Bahawe kandi ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse n’ibigega byo gufata amazi muri gahunda y’isuku n’isukura.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire uburingare ndetse no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga weze ari kuri Radio RC Huye mu kiganiro cyamuhuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, yavuze ko ku bufatanye bwa Hinga Weze, akarere ndetse n’abaturage, muri aka karere bubakiwe kandi inzu izajya itangirwamo serivisi z’uruhererekane ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubuyobozi bwayo bwavuze ko izatwara miliyoni zisaga 120 Frw. Hari kandi rwiyemezamirimo w’umugore wahawe inkunga yo gutubura imigozi ageza ku baturage benshi.

Abagore barenga ibihumbi 18 bahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi, koperative imwe ihabwa ibikoresho bitunganya umusaruro ngo ugere ku isoko wujuje ubuziranenge n’ubumenyi bwa ngombwa. Ikindi ni uko abagore n’abagabo bahuguwe ku bwo gufasha abagore kwiteza imbere binyuze muri GALS (Gender Action Learning System) babasha kugera ku iterambere ry’umuryango .

Hinga Weze yihaye gahunda yo gufasha abahinzi basaga ibihumbi 530 mu turere 10 ikoreramo ibagezaho ibikorwa binyuranye birimo kuhira imyaka,  kongera umusaruro bakihaza ku biribwa, kandi iteze imbere ubuhinzi bwo mu Rwanda bugahangana n’ihindagurika ry’ibihe, abo bahinzi bahinga imyaka y’amoko atandukanye.