Nyabihu: Abahinzi basinyiye gusezerera ibyari isoko yo gutakaza umusaruro

Abibumbiye muri koperative nto zikora ibikorwa by’ubuhinzi bagenewe inkunga n’umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’umuryango w’abanyamerika ushinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), bavuga iyi nkunga yo kubafasha gutunganya umusaruro birinda iyangirika ryawo izabafasha guhangana n’igihombo kinini bahura nacyo.

Iyangirika ry’umusaruro mu gihe cy’isarura na nyuma yawo ni ikibazo kitoroshye cyugarije Isi. Imibare yatangajwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku birirwa(FAO) mu mwaka w’2018 igaragaza ko ku Isi, umusaruro ugera kuri 40% wangirikira mu mirima mu gihe cy’isarura na nyuma yaryo. Mu Rwanda ho ubushakashatsi bwagaragaje ko umusaruro w’imboga n’imbuto uri hagati ya 20% na 40% wangirika bitewe no kutigengesera mu kuwusarura. Muri rusange umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirika wangirikira mu isarura na nyuma yaho ungana na 16%.

Iri yangirika ry’umusaruro ni ikibazo gitera igihombo gikabije kuko nk’inyanya zihingwa mu Rwanda zitakaza ibingana na 33% iyo zimaze hanze amasaha abiri nyuma y’isarurwa. Nk’ibitoki biteza igihombo kiri hagati ya miliyoni 35 z’amadolari na 47[miliyari hafi 47 Frw] ku mwaka, bitewe no kutabifata neza mu isarura na nyuma yaho.

Umushinga Hinga weze, umwe mu bafatanyabikorwa ba leta uri gushima ahababaje h’abahinzi kuri iyi ngingo. Ni muri urwo rwego kuwa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, wasinyanye amasezerano yo gufasha koperative z’abahinzi mu karere ka Nyabihu ku bijyanye no kubatera inkunga ibafasha kugabanya uwo musaruro wangirika. Muri aka karere hari imishinga 10 yagenewe inkunga ya miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Inkunga yose muri rusange yagenewe koperative zo mu gihugu ingana na miliyoni 162 yagenewe koperative 63 zo mu turere 10 umushinga Hinga Weze ukoreramo.

Uyu mushinga uvuga ko umusaruro wangirika mu buryo bwinshi burimo, guhera mu gusarura bitewe n’igihingwa. Hari ibyangirika byiyongera ubuhehere udusimba cyangwa ibyonnyi bikunda ahahehereye cyangwa hari amazi menshi bikawanmgiza, bikabora no mu buryo bw’imiterere, intungamubiri zikagabanuka n’ubuziranenge muri rusange bukagabanuka; ibi biba ku bigori.

Hari uwangirikira aho usaruriwe cyane mu gihe hari usaruye byinshi, ibisigaye bitabonye abaguzi bikangirika. Hari ibyangirikira mu buryo bitwarwamo, uko bipimwamo n’ibindi.

Ibi bibazo nibyo uyu mushinga wiyemeje guhangana nabyo ku buryo abahinzi bazajya bahinga ibyo bazi ingano, bagasarura ingano ikwiye ku gihe gikwiye.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’uyu mushinga, Madame Mukamana Laurence agaragaza igihombo bamwe mu bahinzi bahura nacyo ariko batakizi.
Agira ati “Ibaze ku musaruro wasaruye nko ku biro 100 utakaje 20 cyangwa 10 cyaba ari igihombo gikomeye. Icyo kibazo nicyo twaje gukemura dufatanyije n’izi koperative ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.”

Yungamo ko inkunga batanze bayigeneye koperative kuko baziko zikorana n’abantu benshi cyane. Iyi nkunga iraza yunganira izahawe ba rwiyemezamirimo bikorera ku giti cyabo ariko bakorana n’abahinzi.

Inkunga batanze no irimo iminzani yujuje ubuziranenge. Hari abahabwa imashini zitunganya umusaruro, hirindwa indwara, hari izipima ubuhehere bw’ibinyampeke, izanikwaho uwo musaruro n’ibindi. Uyu mushinga kandi utera inkunga abatubura imbuto hagamijwe kweza byinshi, bigatunganywa neza bityo bigafasha imiryango kugira ubuzima bwiza biciye mu kurya ibyujuje ubuziranenge.

Bamwe mu bahinzi bavugako bakunze guhura n’ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro wabo ariko bakabura icyo bakora. Bagaragaza Augustin uyobora koperative CAPR-Ibigwi, y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu abivuga atya:

Twari twugarijwe n’iminzani itujuje ubuziranenge. Ni iminzani ikoreshwa n’amabuye aho usanga abapima ibirayi, ari abaguzi babyo n’umuturage uje kubigurisha bapimaga bashakisha.”

Twajyaga tugemura toni 10 n’ibiro nka 400 ugasanga bigeze i Kigali basanze ari toni 11. Urumva ko twahombaga ibiro nka 600 ku modoka[kuri toni 10] kubera ya minzani.”

Inkunga bahawe ngo ni umucunguzi w’icyo gihombo. Ati “Ubu turishimye cyane kubera ko icyo kibazo gisa n’icyakemutse kuberako ku bufatanye na Hinga Weze twabonye inkunga y’iminzani ijyanye n’igihe, aho umuguzi azajya azana ibirayi akirebera ko ibiro yapimiwe bihuye n’ukuri.”

Asaba ko n’ababagurira umusaruro b’i Kigali bashishikarizwa kugura iminzani mizima itiba aya makoperative.

Perezida wa koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Kabatwa, KOAGIRUGA(Koperative y’abahinzi b’ibirayi ba Gihurwe na Rugarama) Nteziyaremye JMV avuga ko bari bugarijwe no kugira iminzani ibahombya, ubu bakaba babonye iyujuje ubuziranenge. Uko gupima ibihabanye n’ukuri biterwa nuko usanga hari rasoro zayo zakwedutse, amabuye yagiye ata uburemere cyangwa ayagize uburenzeho n’ibindi.

Uretse koperative z’abahinga ibirayi n’izabahinga ibinyomoro bavuga ko biteze kugabanya umusaruro wangirikiraga mu kuwutwara mu bikoresho bidakwiye bityo bikangirika. Ni ibyemezwa na Mukeshimana Claudine, visi perezida wa koperative KOPEIKARI igizwe n’abanyamuryango 68 bihinga ibinyoromo mu Murenge wa Jenda.

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye bagiye batanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro. Ni muri urwo rwego hirya no hino ahari koperative zitandukanye hari kubakwa ibikorwa bituma umusaruro utangirika, ingero ni ahahingwa ibigori hubatswe ubwanikiro bwabyo.

Umuyobozi wungirije wa Hinga Weze na visi perezida wa koperative ihinga ibinyomoro
Umuyobozi wungirije wa Hinga Weze na Bagaragaza uyobora koperative y’abahinga ibirayi muri Jenda/Nyabihu
Abahuriye muri uyu muhango bubahirije uburyo bwo kwirinda COVID-19
Abahagarariye koperative 30 zo muri Nyabihu zasinyiye inkunga yo gufata neza umusaruro