Umuryango Save Generations n’abafatanyabikorwa bawo baratabariza urubyiruko kubera COVID-19

Icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibikorwa bitandukanye, cyagize ingaruka ku bantu batandukanye, barimo urubyiruko cyane urw’abakobwa(abangavu) muri iki gihe batakijya ku ishuri, bityo bamwe muri bo bakaba basaba inzego zibishinzwe guhagurukira ibibazo byabo.

Umutoni Vanessa, umwangavu wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ufashwa n’umushinga Save Generations Organization, uharanira iterambere ry’abana, urubyiruko n’abagore, aherutse kuvuga ko aho atuye abona abangavu bafite ibibazo birimo kwishyingira, gusambanywa n’ibindi. Impamvu agaragaza no uko abo bangavu batakijya ku ishuri, bityo bitewe n’ibibazo birimo ubukene byugarije umuryango bigatuma bishora cyangwa bashorwa muri ibyo bikorwa bifite ingaruka ku buzima bwabo.

Agira ati “Uyu munsi imiryango ntabwo irimo kubona ibyo kurya ku buryo bworoshye. Ni muri urwo rwego usanga bamwe mu bangavu bishora mu busambanyi ngo babone amafaranga.”

Umutoni akomeza avuga ko ibyo bigira ingaruka mbi kuri abo bangavu n’imiryango yabo, zirimo abatwara inda zitateganyijwe, bityo akabona ko izo ngaruka zizigaragaza cyane mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura, agaragaza impungenge ko hari abatazasubira ku ishuri.

Ibi bibazo Umutoni agaragaza bibonwa na Mukamazimpaka Catherine, umwe mu babyeyi bahuguwe n’umushinga Save Generations. Hari mu kiganiro Covid 19 yagize ku rubyiruko ku bijyanye n’amashuri cyatanbutse kuri radio Flash kuri iki cyumweru.

Avuga ko kuba urubyiruko rudafite icyo rukora muri iki gihe ndetse n’igabanuka ry’ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana byagize ingaruka ku myitwarire y’urwo rubyiruko muri iki gihe cya COVID-19.
Aburira urubyiruko gukomeza kurangwa n’imyitwarire mibi bizabagiraho ingaruka zikomeye ku bijyanye nabo ubwabo ndetse no ku bijyanye n’imyigire.
Kuba urubyiruko cyane abangavu bahura n’ibi bibazo, ngo si igitangaza mu gihe nta kiruhuza nkuko byemezwa na Nkurunziza Jean Bosco, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Remera Gatolika. Agira ati “ Inshuro nyinshi, iyo umuntu adafite icyo ahugiyeho akenera kujya mu bikorwa bibi birimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina, ituma hari abatwara inda zitifujwe cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Aburira uru rubyiruko kwirinda ibyo bikorwa, ariko kanongeraho ko abahuye n’ibyo bibazo batazahezwa mu burezi bakwiye guhabwa.

Ibi bibazo byagaragajwe ngo biraje ishinga umuryango Save Generations Organizations nkuko byemezwa na Dr Nzabonimpa Anicet, impuguke mu buzima bw’imyororokere uvuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi mu rubyiruko(abangavu), mu babyeyi ndetse n’abayobozi kugirango ibibazo byugarije iyo mibereho bikemuke.

Muri rusange uyu muryango uhamagarira inzego zose zirimo iza leta, urugaga rw’abikorera, imiryango itegamiye kuri leta, kugira uruhare kugirango izafashe abana gusubira ku ishuri mu gihe amashuri azaba afunguye. Uyu muryango wagiye ufasha urubyiruko rwagizweho ingaruka n’ibibazo byatewe na COVID-19 birimo kubaha ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango ku bangavu, udupfukamunwa na telefoni zifasha mu itumanaho ku babyeyi bo mu turere twa Kamonyi na Gasabo.

Abangavu bahabwa ubufasha butandukanye
Ubufasha bujyana n’inyigisho zigenerwa urubyiruko
Save Generations Organization izirikana, abana, urubyiruko n’abagore
Ufasha urubyiruko aba ateganya uyu munsi n’ejo heza
Abangavu bagiye bahabwa ubufasha mu bihe bitandukanye
Ikiganiro cyabereye kuri Radio Flash
Ubufasha abangavu bagiye bagenerwa burimo n’inyigisho ku buzima bw’imyororokere

Deus Ntakirutimana