Icyatumye WASAC ibona agahomamunwa imyaka 5 cyavugutiwe umuti imbere ya PAC
Hashize imyaka itanu ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura WASAC kibona agahomamunwa muri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeli 2020 ubwo WASAC yari yitabye Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu PAC, maze basobanura amakosa yagaragajwe muri Raporo y’umugenzuzi w’imali ya Leta.
Mu biganiro byamaze amasaha agera kuri ane, abadepite bagize PAC bashatse kumenya neza inkomoko y’ibibazo ndetse n’impamvu bidakemuka, kuko buri mwaka WASAC ihora ibona agahomamunwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru. habayeho gusobanura ingingo ku yindi n’ibibazo byose babajijwe ariko biza kugera aho inzego zose ziganira ku kibazo gituma WASAC ihora mu bibazo by’agahomamunwa.
Ibiganiro byasembuwe n’umuyobozi ushinzwe imali muri minisiteri y’imali n’igenamigambi (Accountant Genaral) bwana Marcel Mukeshimana agaragaza ibintu bine bikomeye bifatwa nk’intandaro yo kuba WASAC idakora ibaruramali ryiza. Yavuze ko biterwa na (1) sisiteme y’ibaruramali bakoresha guhera cyaba ikigo cyigenga, (2) kuba nta hererekanya bubasha (handover) y’imali n’ibitabo by’imali byahoze muri EWASA ngo bihabwe umuyobozi mushya wa WASAC, (3) kuba aho WASAC iboneye sisiteme ya Oracle gushyiramo data(ibigomba gushyirwamo) biragorana kuko muri iyo oracle hari hasanzwe harimo n’ibindi bya EWASA bijyamo mu buryo bw’akajagari, (4) icya nyuma ni icyo yise “environment” aha uyu muyobozi wo muri MINECOFIN yasobanuye neza ko imikorere ya WASAC idasobanutse neza niba ari ikigo cya Leta nk’ibindi, cyangwa niba ari ikigo cy’ubucuruzi.
Bwana Mukeshimana yasobanuye ko imiterere y’iki kigo idasobanutse neza kuko muri WASAC harimo ikice kimwe gishinzwe gukora imishinga y’amazi gihabwa amafaranga ya Leta avuye mu ngengo y’imali, hakaba hari n’ikindi gice gicuruza amazi cyo gishinzwe kuyacuruza no gutanga serivise zose z’amazi. Kuba ibyo bice byose bihuriye mu kigo kimwe, bituma bigira Finance imwe, kigagira ishami rtanga amasoko rimwe.
Uko amategeko abiteganya, kiriya kigo gishinzwe imishinga y’amazi gifite n’abakozi bahembwa na leta biciye muri MINECOFIN n’amafaranga yose gikoresha aturuka mu isanduku ya Leta. Bisobanuye ko n’ibyo gutanga amasoko bigomba kujyana n’amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta. Ariko ikindi gice cya kabiri gikora ubucuruzi kigengwa n’amategeko ashyirwaho n’inama y’ubutegetsi (Board of directors) ishyirwaho n’Inama y’abaminisitiri. Icyi gice gitanga amasoko kigenderye ku mategeko ya Board, kigatanga amasezerano y’akazi kigendeye ku mategeko y’umurimo.
Umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta yagaragaje kenshi ko WASAC ijya itanga amasoko idakurikije amategeko agenga amasoko ya Leta, WASAC nayo ikavuga ko ayo masoko yatanzwe ari ayo mu gice gikora ubucuruzi kandi yatanzwe hakurikijwe amategeko yashyizweho n’inama y’ubutegetsi. Bigera mu bitabo by’ibaruramali, umugenzuzi w’imali akagaragaza amakosa n’ibinyuranyo biri mu mafaranga ariko bikagaragara ko guhuza ibaruramari ry’ibintu bibiri bikomeza kugorana cyane.
Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Madame Patricie Uwase nawe yagarutse kuri iki kibazo, abwira abadepite bagize PAC ko guverinoma yamaze kubona ko ari ikibazo gikomeye ndetse ubu hatangiye uburyo bwo gutekereza gutanduykanya biriya bigo bibiri.
Yagize ati “Bimaze kugaragara ko rwose ari ikibazo, kuba WASAC irimo ibice bibiri, kimwe gikora amazi, ikindi kiyacuruza. Guverinoma nayo imaze kubibona, ari nyo mpamvu rwose ubu hatangye gutekerezwa uburyo bwo gutandukanya ibyo bigo”
Madame Uwase yashimangiye ko ibi ari kimwe mu bizahindura amateka n’imikorere ya WASAC, ndetse atanga urugero ati “no muri REG twarabitandukanyije, habaho ikigo gikora imishinga EDCL, n’ikindi gicuruza umuriro EDCL” uru rugero rugaragaza ko bishoboka ko iyo bitandukanyijwe, imikorere isobanuka ndetse ikaba myiza.”
Muri ibyo biganiro Abadepite ba PAC babajije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo niba WASAC atari ikigo cya Leta, asubika ko WASAC ari ikigo cya Leta gikora ubucuruzi, ndetse auga ko leta ari yo munyamigabane wa WASAC.
Abadepite ba PAC bakomeje kubaza niba WASAC idakwiye kugendera ku mategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, Umuyobozi mukuru (CEO) wa WASAC Eng Aime Muzola avuga ko WASAC izajya ikurikiza amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta, ndetse agaragaza ko guhera muri 2019 ibyo byatangiye gukurikizwa.
Abakurikiranira hafi iby’imikorere y’ibigo bya Leta, bemeza ko biramutse bibaye gutandukanya WASAC ikavamo ibigo bibiri kimwe gishinzwe ubucuruzi bw’amazi, ikindi gishinzwe gukora amazi nkuko bimeze kuri REG, byatanga umusaruro mu mikorere, imiyoborere no gucunga neza umutungo w’igihugu.