Hinga Weze yahaye imirenge Sacco inkunga yo kuzamura abahinzi bo mu cyaro

Koperative umurenge Sacco eshanu zasinyiye inkunga zahawe ngo zifashe abahinzi kwitabira gusabamo inguzanyo izabafasha kwiteza imbere.

Izo sacco zahawe inkunga y’amadolari ya Amerika ibihumbi 56 [ni ukuvuga miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda] n’umushinga Hinga Weze ugamije guteza imbere ubuhinzi, kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko, uterwa inkunga n’ikigo nterankunga cya Amerika-USAID.

Ubu bufasha[grants] ni uburyo bwo korohereza ibi bigo ngo bibe byagira ubushake bwo gutanga inguzanyo ndetse n’uburyo bwo kuzikurikirana, akoreshwamo amahugurwa abakora mu buryo bwo kwiga no gusesengura iby’inguzanyo, afasha abakozi ba sacco gukurikirana no gusura imishinga yatanzwemo inguzanyo n’abahinzi , gukora ubukangurambag bwo kugana ibyo bigo, bityo abatazifitemo babigane bazifunguze, nabo bazagere ku rwego rwo gusaba izo nguzanyo, akifashishwa kandi mu bugenzuzi no gukurikirana inguzanyo zatanzwe mu buhinzi.

Umuyobozi wa Hinga Weze, Dan Gies avuga ko uyu mushinga utera inkunga abahinzi ngo bazamure ubumenyi bwabo, batere imbere biciye mu gukorana n’ibigo by’imari, nabyo bifasha mu buryo butandukanye bwo kongererwa ubushobozi ngo bifashe abahinzi mu kubaha ubumenyi ndetse n’inguzanyo. Akomeza avuga ko uyu mushinga ufasha abahinzi mu bijyanye no kongera umusaruro, bahabwa imbuto, ifumbire n’ibindi bibafasha birimo amakuru n’ubumenyi nkenerwa.

Ku ruhande rw’abayobozi b’ibi bigo by’imari bavuga ko bafashijwe ngo begere abahinzi, kandi bazakomeza kubitaho, nkuko byemezwa Umucungamutungo wa Unguka Gihombo Sacco yo mu karere ka Nyamasheke Ntahombereye Theogene, imwe muri Sacco zahawe ubu bufasha  ifite abanyamuryango 8753, imari shingiro isaga miliyoni 26 Frw, aho buri munyamuryango yatanze umugabane w’ibihumbi 5 Frw, mu gihe umutungo bwite wa Sacco ugeze muri miliyoni zisaga 270.

Agira ati “ Icyo twitezemo ni uko inguzanyo ziziyongera biciye mu bukangurambaga, natwe tuzamuke kurushaho, bizamura inyungu tubona, tubone uburyo bworoshye bwo kwegera abahinzi bahawe inguzanyo.”

Uyu muyobozi w’iyi sacco yahawe ubu bufasha bwa miliyoni enye n’ibihumbi 267 [ 4 267 000 Frw] avuga ko bari basanzwe batanga inguzanyo ku bahinzi kandi ngo nibo baje imbere mu kwishyura neza bagereranyijwe n’abo mu bindi byiciro.

Ati “ Inguzanyo z’ubuhinzi turazitanga ku bahinzi kandi bishyura neza, kuko bafata inguzanyo nto zitarengeje ibihumbi 500 Frw, ni nabo bishyura neza kurenza abo mu bindi byiciro. Kuva mu kwezi kwa 6 muri 2020 kugeza mu mpera za za Werurwe 2021, twari tumaze guha abahinzi inguzanyo zingana na miliyoni 37 Frw. Igipimo cyo kutishyura neza cyari kuri 1.6% mu gihe ntarengwa kigenwa na Banki Nkuru y’u Rwanda-BNR, ari 5%.”

Madame Uwase kabarega Charlotte, umuyobozi ushinzwe imari idahutaza mu Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari  mu Rwanda-AMIR, asaba ibigo by’imari iciriritse bareberera kujya baha inguzanyo abahinzi babahaye amakuru yose mu rwego rwo kuyabahisha, ikaba yabahombera, bityo bakazinukwa ibijyanye nazo, nyamara bazikenera ngo biteze imbere.

Agira ati “ Kudaha amakuru akwiye abakiliya ni ikibazo gikomeye kuko inguzanyo  si impano. Ni amafaranga umuntu ahabwa ku nyungu runak, kandi ni we uzayishyura mu gihe runaka.Iyo ugize ibyo umuhisha ntubimubwize ukuri yinjira mu mukino atazi neza, muri cya kibuga akaba yatsindwa…Tubakangurira kubwiza abakiliya babo ukuri, amakuru akavanwa muri mudasobwa akamanikwa ahagaragara, agahabwa amasezerano ari mu rurimi yumva, yumva buri ngingo yose irimo…Barabyumva ariko urugendo ruracyari rurerure.

Madame Uwase Charlotte asaba Sacco guha serivisi nziza abazigana

Ku bijyanye n’icyakorwa ngo ibigo by’imari iciriritse bikomeze bifashe abahinzi mu bijyanye n’inguzanyo, avuga ko ubushake burahari ariko hakiri imbogamizi, bisaba inyingo n’ubumenyi bundi bukwiye gushorwamo ibyo bigo bidafite. Gusa ngo iyo ubyegereye, ukabahugura, ukabatera inkunga ngo byatanga umusaruro. Uwo akaba ari umukoro, ureba leta n’abafatanyabikorwa bayo barimo imiryango ya sosiyete sivile n’izindi nzego zitandukanye.

Imirenge Sacco yahawe ubu bufasha, ni Unguka Sacco yo mu murenge wa Gihombo muri Nyamasheke ndetse na Jyambere Sacco yo mu murenge wa Gatare muri aka karere. Hari kandi Twizigamire abacu yo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro na Mbereheza Sacco yo muri aka karere mu murenge wa Manihira ndetse na Abisunganye Sacco yo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu.