Ruhango: Ukekwaho guhohotera uwarokotse jenoside azakomeza gufungwa
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/05/Screenshot_20210517-154919-1024x755.jpg)
Ku wa 27 Gicurasi 2021, mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango, hasomwe urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo umugabo ukekwaho icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, urukiko rwemeza ko agomba gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 mu gihe dosiye igitegurwa ngo iregerwe urukiko mu mizi.
Uregwa akekwaho gukorera icyaha mu Mudugudu wa Bugari, Akagali ka Rubona, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Kuva mu mwaka wa 2020, akaba yarajyaga anyura ku rugo rw’uwahohotewe nijoro, agahondagura inzugi, akamutuka ibitutsi bigayitse, akamutukana n’umuryango we ngo ni imbwa, ngo nihagira uwibeshya agasohoka mu nzu barabonana. Ubushinjacyaha bwamureze ibirebana n’ifungwa ry’agateganyo ku itariki ya 8/5/2021, ruburanishwa kuri 20/5/2021.
Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu inganana miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, giteganywa mu ngingo ya 11 y’itegeko n°59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
NPPA