Mali:Umusirikare wahiritse ubutegetsi yitabiriye inama ya CEDEAO bahaniwemo
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/05/goita.jpg)
Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare – rya kabiri mu mezi icyenda.
Col. Assimi Goïta wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi ubu akaba ari we Perezida w’inzibacyuho, yitabiriye inama yafatiwemo icyo cyemezo yabereye mu murwa mukuru Accra wa Ghana.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana Shirley Ayorkor Botchwey yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wasabye Mali ko ako kanya ishyiraho minisitiri w’intebe mushya w’umusivile kandi igakurikiza igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 18.
Yavuze kandi ko Mali yasabwe gukoresha amatora ya perezida mu kwezi kwa kabiri mu 2022.
Ghana yavuze ko kugira ituze kwa Mali ari ingenzi kugira ngo Afurika y’uburengerazuba ihashye ibikorwa by’iterabwoba muri ako karere.
Col. Goïta, w’imyaka 38, yafashe ubutegetsi nyuma yo gutegeka ko uwari Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw n’uwari Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho Moctar Ouane batabwa muri yombi, nyuma baje kurekurwa.
Col. Goïta yasabwe gukoresha amatora ya perezida mu mwaka utaha/REUTERS