Nyabihu: Ikibazo cyo kubura imbuto y’ibirayi gishobora kuba amateka

Abahinzi bo mu bice by’amajayaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda bakunze gutaka ibibazo bitandukanye byo kubura imbuto nziza ikwiye y’ibirayi, bashobora kuba batazongera guhura n’ibyo bibazo bitewe n’imbaraga umushinga Hinga Weze washyize mu gushakira umuti iki kibazo ufasha bamwe mu batubuzi kubona ikwiye.

Uyu mushinga mu mpera z’umwaka 2020 wahaye abatubuzi bo mu byiciro byo hasi[ abatuburira muri za laboratwari n’inzu zabigenewe] imbuto y’ibirayi, ingemwe zisaga ibihumbi 19 na 500 zizwi nka [vitro plantlets].

Uyu mushinga uteza imbere ubuhinzi no kwihaza ku birirwa, harwanywa imirire mibi, witwa Hinga Weze washinzwe ku nkunga y’abanyamerika biciye mu kigo cyayo giharanira iterambere mpuzamahanga(USAID), na leta y’u Rwanda biciye mu kigo cyayo gishinzwe ubuhinzi(RAB), uvuga ko watanze iyo mbuto mu rwego rwo kongera umubare w’abatubuzi bo mu cyiciro cyo hasi, gikenewe cyane ngo gifasha abanyarwanda kwihaza ku birayi by’imbuto n’ibiribwa nkuko byemezwa na Nteziryayo Ignace, umukozi wawo ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi mu karere ka Nyabihu.

Abahawe iyo mbuto bavuga ko nabo biyemeje guhangana n’icyo kibazo. Abo barimo Rwemera Jean d’Amour bahimba Sebakara, umutubuzi w’imbuto y’ibirayi wo mu Mudugudu wa Kanzenze mu kagari ka Gasizi, ho mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu.

Uyu watangiye ibikorwa bye mu mwaka w’2013 atubura toni 8, ubu akaba atuburura izisaga 100 avuga ko yiteguye gufasha ibyo byiciro gutera imbere abikesha imbuto ibihumbi 2 yahawe na Hinga Weze ndetse n’ibindi bikoresho bamuhaye bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Yungamo ko ahereye ku igerageza yakoze ku mbuto isa n’iyo yahawe n’uwo mushinga, agiye kubona umusaruro mwiza akanawugeza hirya no hino mu gihugu, bigakemura ikibazo cy’abahinzi batakaga imbuto nke kandi mbi.

Agira ati “Mu igerageza nakoreye kuri iyo mbuto ya mbere nasanze aho umuntu yezaga toni ebyiri cyangwa eshatu z’imbuto ya mbere, iyindi ituma hera hagati ya toni umunani n’icumi. Ahavaga toni 10, hava 30, noneho iyi ni imbuto Hinga Weze yaduhaye yisumbuyeho kandi turimo kwitaho cyane ukurikije uko mwabibonye ko itaka tubanza kuriteka, tugakora n’ubundi bushakashatsi. Ubu abahinzi tumerewe neza kubera ibyo.”

Muri rusange ku bijyanye n’ubuhinzi avuga ko bakora uko bashoboye ngo ubutaka bungana na hegitari imwe bwatangaga hagati ya toni 10 na 15 babwezeho toni 45. Kuri ubwo butaka ahahinga ubwoko 8 bw’ibirayi, Hinga Weze ikaba yaramuhaye bune bwa Kinigi, Kirundo na Gikungu na Gisubizo bavuga ko yera cyane ugereranyije n’ibindi.

Ibi ngo bizakemura ikibazo cy’ababuraga imbuto, abahingaga itera kubera kuyihinga kenshi igata ubushobozi bwo kwera n’ibindi.

Abatubuzi bakorana na Rwemera barimo uwitwa Mukanoheri Dative na we ukorera mu murenge wa Jenda hafi y’ahari ibikorwa bya Rwemera, wanahawe ubufasha butandukanye na Hinga Weze avuga ko yagiye abaha imbuto yongereye umusaruro, bakaba biteze ko n’iyo ari gutubura izabafasha kuwongera kurushaho, bigakemura bya bibazo byo kubura imbuto nziza.

Ati “Ndamushimira rwose[Rwemera]yaduhaye imbuto nziza, noneho iyo yahawe na Hinga Weze nayo turayitegereje twizeye ko izadufasha kugera kuri byinshi. Ndetse twaratangiye, twongereye abakozi, turi gufasha abahinzi benshi ugereranyije na mbere.

Abafashijwe na Hinga Weze bahawe ibirimo umunzani ufite agaciro k’ibihumbi 500 wavanyeho urwikekwe rw’ugurisha n’ugura mu bijyanye n’uburemere, mbere bamwe batahurizagaho. Harimo kandi n’imashini imufasha gutoranya imbuto y’ibirayi, nayo avuga yitezweho byinshi, kubakirwa ahatunganyirizwa imbuto n’ibikoresho byo kuyibikamo.

Abahawe ubwo bufasha bongereye abakozi barimo abahinzi n’abakurikirana imbuto, bamwe bakora nka nyakabyizi abandi mu buryo buhoraho.