Christian Atsu wakiniye Chelsea ni muzima

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryasabye abafana “gusengera” uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea na Newcastle, Christian Atsu, bivugwa yuko yaheze mu bisigazwa by’inzu nyuma yuko umutingito ushenye nyinshi ndetse ukanica abasaga 3500 muri Turukiya na Siriya.

Atsu w’imyaka 31 hamwe n’umuyobozi ushinzwe imikino mu ikipe asigaye akinira ya Hatayspor, Taner Savut, baheze munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenyutse ndetse kare ntabwo telefoni zabo zari ku murongo.

Yaje kuboneka avanywe munsi y’ibyo bisigazwa ari muzima ariko ajyanwa kwa muganga nkuko ibinyamakuru birimo the Guardian byabitangaje.

Hatayspor niyo kipe ikomeye i Hatay, umwe mu miyi yakozweko n’umutingito  w’ubukomezi bwa 7,5, umaze guhitana abantu barenga 3.500 muri Turkiya na Syria.

Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryashyize ubutumwa kuri twitter bugira buti “Turasengera Umukinyi Mpuzamahanga wa Ghana Atsu hamwe n’abandi babangamiwe n’umutingito muri Turkiya na Syria”

Atsu, amaze gukinira Ghana inshuro 65, yamaze igihe kinini cyo gukina kwe mu Bwongereza aho yatangiriye mu ikipe ya Chelsea muri 2013.

Uyu mukinnyi usatira aciye mu mpande yatijwe amakipe menshi arimo Everton, Bournemouth na Newcastle United. Inshya arimo yayisinyiye muri 2017.