Umuryango Help a Child Rwanda uterwa ishema n’aho ugeze uteza imbere uburenganzira bw’umwana

Umuryango wa gikirisitu, Help a Child ishami ry’uRwanda, uharanira ko umwana  atekana akagira n’uburenganzira bwo kubaho neza, usanga hari urwego rwiza igihugu kigezeho mu bijyanye no kuzamura uburenganzira bw’umwana, uwo muryango ukomoza ku ruhare rwawo mu turere ukoreramo n’akamaro byagiriye abana n’ababyeyi.

Guhera mu mwaka wa 2017, uwo muryango wubatse ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) 28 mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Muri rusange uwo muryango wubaka ingo nk’izo enye buri mwaka. Gusa nturekera aho kuko bafasha n’izindi ngo nk’izo zitujuje ibisabwa. Urugero ni uko bamaze gufasha ingo nk’izo 300, mu mwaka wa 2019 utera inkunga ingo 70, mu wa 2020 utera inkunga ingo 109 naho mu mwaka wa 2022 wateye inkunga ingo 41.

Umuyobozi wa Help a Child ishami ry’u Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude agaragaza ibyo bagezeho muri urwo rwego.

Ati Twebwe tureba imibereho myiza y’umwana muri rusange, bisanzwe rero biri muri byo leta ishyira imbere. Dufatanya na leta ngo inshingano zigerweho, twari dufite icyerekezo 2020,  aho hose tureba ngo ni ibihe bibazo byugarije u Rwanda muri rusange, ese Leta igiye gukemura iki, ese abafatanyabikorwa bandi twafasha iki kugirango ibyo leta igamije bigerweho mu buryo bwihutirwa.

Akomeza avuga ko hari ibyakozwe byigaragaza. Ati “Nakwishimira ko kugeza ubungubu twafatanyije na leta mu gukora cyane mu bijyanye no kuzamura imibereho y’umwana, cyane cyane turwanya imirire mibi. Urebye kugwingira urwego bigezeho birwanywa mu Rwanda, twabigizemo uruhare, ndetse na Minisiteri y’Iterambere ry’umuryango n’uburinganire (MIGEPROF)dukorana cyane, izirikana ko Help a child ari Umufatanyabikorwa ukomeye wa leta kugirango abana batagira imirire mibi.”

Yungamo ko ku bijyanye no mu burezi bw’incuke bishimira ko hari amarerero bamaze gufatanya na leta kuyashyira mu bikorwa, yaba ayo bubaka n’ayubakwa na leta , yaba ay’abandi bubaka uyu muryango ukabafasha guhugura abarimu no gufasha abaturage kugirango ayo marerero akore.

Ati ” Tumaze gukora akazi buri karere kaduhera amashimwe kuko turi abafatanyabikorwa mu by’ukuri bafasha leta mu kugera ku ntego zayo.”

Kuba ibibazo by’abana bitarakemuka neza uko byifuzwa, uwo muyobozi avuga ko hari andi mahirwe bateganyirije abanyarwanda

Ati ” Help a child dufite undi mushinga w’imyaka irindwi tugiye gutangira guhera mu mwaka wa 2024 kugeza mu wa 2030 . Ni gahunda tuzicarana na leta tukareba ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana. Ubu rero turateganya ko tureba ibyo twagezeho mu turere twakoreragamo, tukareba utundi turere turimo ibyo bibazo kurusha utundi, naho tukimukirayo mu myaka irindwi iri imbere.

 Nyiracumi yerekana ko mu mwaka wa 2017, Help a Child Rwanda yateye inkunga ibigo mbonezamikurire 43, mu mwaka wa 2018 uyu muryango utera inkunga ingo mbonezamikurire 60, mu mwaka wa 2019 utera inkunga ibigo 70, mu wa 2020 utera inkunga ibigo 109 naho mu mwaka wa 2022 wateye inkunga ibigo 41.

Umuryango Help a Child Rwanda, ushishikariza ababyeyi kugana ingo mbonezamikurire z’abana bato kugirango abana babo batekane, kandi barindwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose ribabangamira. Ufite ibikorwa byawo mu turere dutatu; Bugesera, Ngoma na Rusizi. Biteganyijwe ko guhera muri 2024 uzagura ibikorwa byawo mu turere two mu zindi ntara utari warakoreyemo mbere mu rwego rwo gukoeza guteza imbere uburenganzira n’imibereho by’abana n’umuryango.

Help a Child ni Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008. Mu bikorwa byawo wibanda cyane kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, uburenganzira bwabo no gufasha  urubyiruko guhanga umurimo hamwe no gufasha umuryango mugari kwigira ariko hatekerezwa ku mwana mbere ya byose.

Ntakirutimana D.