Ingo mbonezamikurire zabaye umusemburo w’ubuzima bwiza ku bana bazijyanywemo

Ababyeyi b’abana bari bafite ikibazo, cy’imirire mibi batangaza ko ku bajyana mu kigo mbonezamikurire, byatanze impinduka mu buzima bwabo,ndetse ko babifata nk’imwe, mu nzira yo gukemura ku buryo burambye iki kibazo.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu babyeyi, bafite abana babo mu Kigo cya Munyinya giherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe , bavuga ko hari impinduka zigaragarira buri wese wari uzi abana babo batarajya muri iki kigo kubera imirire mibi.

Mugabekazi Goreth, umwe mu babyeyi bari bafite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi, harimo n’abagwingiye, atanga ubuhamya bwe agira ati “Umwana wanjye kubera gucuka imburagihe yari afite ikibazo cy’imirire mibi. Ndibuka ko namuzanye hano umusatsi utangiye gucurama. Twarahageze batwigisha uko bategura indyo yuzuye, ndabikora none umwana ubona ko mu myaka itanu y’amavuko afite ntaho atandukaniye n’abandi bangana.”

Mukamurigo Chantal, ukora ubuhinzi nawe ngo yari afite umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi, hamwe n’undi wagwingiye, biturutse ku buzima bubi bari babayemo.

Agira ati “Kubera imibereho mibi, abana banjye babiri, bari bafite ikibazo cy’imirire mibi. Harimo umwe namenye ko yagwingiye ngeze mu Kigo Mbonezamikurire, kubera ko atakoraga nk’ibyo abana bari mu kigero kimwe bakora. Nyuma yo kutwigisha uko bategura indyo yuzuye n’uburyo umwana arerwa, hari byinshi byahindutse.”

Mukamurigo akomeza avuga ko, abana be batarajya mu kigo mbonezamikurire, y’umvaga bazaba inzererezi, ariko izo mpungene, yazimazwe n’iki kigo cyabashyiriweho, kuko usibye kuba kuri bo barigishijwe gutegura indyo yuzuye, n’abana, bahigiye n’ikinyabupfura ubona ko ejo hazaza habo ari heza.

Nyiracumi Rachel, ushinzwe gahunda mbonezamikurire n’agahunda z’Abana muri Help a Child, avugako buri mu byeyi, akwiye kugira umusanzu atanga kuri serivisi mbonezamikurire kugira ngo zitange umusaruro wifuzwa.”

Yagize ati “ Ingo mbonezamikurire, zubatswe ahantu hatandukanye hagomba kuba hari igikoni . Ntabwo icyo kimaze ari ugutekera abana bakarya gusa. ahubwo kigamije no gutanga inyigishisho, zijyanye no gutegura indyo yuzuye, kugira ngo no mu rugo ababyeyi bajye bayitekera abana ariko barabanje ku byigishwa.”

Akomeza asaba ababyeyi, guha umwanya izi nyigisho, kuko abenshi usanga bazi ibigize indyo yuzuye, ariko ugasanga nta bumenyi bwo ku yitegura bafite. Amara impungenge abavuga ko kuyitegura, ari iby’abakire ahubwo ko icyo Babura ari ubumenyi bwo kubikora bitagombera ibintu bihenze.”

Mu mwaka wa 217 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho, yo kubaka ibigo mbonezamikurire by’icyitegererezo, mu duce dutandukanye tw’igihugu, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, no kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itandatu.

Hategekimana Innocent