Abadepite ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ntiyanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette ku bibazo byagaragaye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Nyuma yo kuyigezaho ibyo bisobanuro, kuri uyu wa Kabiri, Inteko yemeje ko agomba gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk’uko biteganywa n’itegeko.

Bimwe mu bibazo abadepite bari bagaragaje, birimo ko hari Imirenge imwe itagira ishuri na rimwe ryigisha amashuri y’ubumenyingiro, umubare muto w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga y’ubumenyi ngiro.

Hari kandi ibikoresho bidahagije muri aya mashuri, amwe mu mashuri atarahabwa amashanyarazi ukoreshwa n’imashini nini n’ibindi nkuko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje.