Amerika yafashe abandi bane bakekwaho kwica uwari Prezida wa Haiti

Minisiteri y’ubutabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje abandi bantu bane bafashwe bakekwaho  kugira uruhare mu iyicwa rya perezida wa Hatiti Jovenel Moise.

Mu bafashwe kuri uyu wa kabiri, harimo umunyamerika ukekwaho gutanga amafaranga ngo icyo gikorwa kigerweho.

Arcangel Pretel Ortiz, Antonio Intriago, Walter Veintemilla na Frederick Bergmann bashinjwa  kuba mu bagize uruhare mu bwicanyi bwo ku itariki ya 7  Nyakanga , 2021. Jovenel Moise yishwe n’itsinda ry’abanye-Colombia  bahawe imyitozo ya gisirikare kandi bahawe icyo gikorwa n’abanye-Haiti baba muri Leta ya Florida, mu majyepfo ya Amerika.

Abafashwe biyongereye ku bandi barindwi baza baramaze guhamwa n’icyo cyaha, barimo bane bajyanwe muri Amerika mu kwezi gushize,  kuburanishirizwayo.

Mu gihe bahamwa n’icyaha, bashobora gufungwa ubuzima bwabo bwose.

Amerika ivuga ko yahaye agaciro urwo rubanza kuko umugambi wo kwica Prezida Jovenel Moise wateguriwe ku butaka bwayo, muri Leta ya Florida. Ivuga kandi ko wateguwe n’abanyamerika bafite inkomoko muri Haiti.

Inkuru ya (AFP)