Abahinzi b’i Gatsibo bavumbuye imari ishyushye mu bishyimbo bikungahaye ku butare

Abaturage barasabwa guhinga ibishyimbo bikungahaye ku butare kuko ngo ari imari ishyushye izabinjiriza agatubutse bakabasha kwivana mu bukene, koperative zimwe zayobotse ubu buhinzi zishaka kugana kuri ubu bukire.

Ibyishyimbo bikungahaye ku butare ni leta ikunze gukangurira abaturage kwitabira guhinga, kuko bigira uruhare rukomeye mu kurinda indwara ziterwa n’imirire mibi. Ni ibishyimbo ngo bitanga umusaruro ukubye kabiri uw’ibishyimbo bisanzwe, kandi unogeje ibyo kugihinga kikaba cyamufasha kwiteza imbere.

Ni ubuhinzi ariko butaritabirwa cyane muri ako karere,  kuko kugeza ubu bukorerwa kuri hegitari 15 mu karere kose, bityo Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere muri aka Karere ka Gatsibo, Dr Nsigayehe Ernest akaba asaba abaturage kugihinga, anabereka ahari amahirwe.

Abahinzi kandi bashishikarizwa kwagura ubuhinzi bwibi bishyimbo kuko n’isoko ryabyo rihari kandi ryagutse.

Agira ati “Ni ugukora ubukangurambaga, buzatugeza ku kuba baturage babyitabira bakabihinga, dore yuko byafasha kurwanya imirire mibi kuko bikize ku myunyu y’ubutare [fer]. Icya kabiri bitanga amafaranga menshi ugereranyije n’ibisanzwe, ikilo kirimo kugura 800 Frw, kandi n’isoko ryabyo rirahari.”

Zimwe muri koperative zafashe iya mbere mu kubihinga zibifashijwemo na leta n’umushinga Hinga Weze, ziteze umusaruro uzakomoka ku gikorwa cyo kuhira basanzwe bakorera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, aho zisanzwe zikorera ubuhinzi bw’ bw’imboga n’imbuto

Koperative Icyerekezo Rugenge Koperative Icyerekezo Rugenge ibihinga kuri hegitari zikabakaba ebyiri, ikaba ivuga ko yiteze umusaruro. Perezida wayo Ntwari Felicien agira ati “ Ni igishyimbo kibyibushye gifite imisogwe myinshi,  itandukaniro riri hagati ibisanzwe bica bugufi, ibingibi bikazamuka kandi bikera ibihagije.”

 

Uretse perezida, n’abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko biteguye guhindurirwa imibereho n’umusaruro bazabonamo bahereye ku giciro cyabyo. Umwe ati “Ni igisubizo kizadukura mu bukene, kuko niba ikilo cyaguraga 350, tukaba twabona 700, ndetse twaba twatubuye tukaba twabona n’1000 ibishyimbo bimeze neza bitoronyije, biragaragara ko tuzabona inyungu ndetse tukabiraga n’imiryango yacu kuko bigaragara ko twabonye  ibintu by’iterambere tutari tuzi.

Undi ati “ Uretse ko n’amafaranga nayo akenewe, ariko nkurikije uko nabiriyeho nkabyumva uburyohe bwarbyo, biragoye kuzabigurisha.

Uretse Koperative Icyerekezo Rugenge, hari Koperative zindi ebyiri na zo zatangiye guhinga ubu bwoko bushya bw’iki gihingwa ari zo Koperative  Abahuje-Kabuga na yo ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi, ndetse na Koperative Zamuka Munini ikorera mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gasange.

Ku bijyanye no kugurirwa umusaruro, aya makoperative yose yamaze kugirana amasezerano na sosiyete y’ubucuruzi yuko izahita igura uwo musaruro wabo ku giciro cy’amafaranga 700 ku kilo kimwe.

Ubusanzwe aya  makorative atatu akorera mu Mirenge ya Kiramuruzi na Gasange, asanzwe ahinga ibindi bihingwa byiganjemo imboga n’imbuto, ariko ibishyimbo bikungahaye ku butare kuri ubu biri mu murima nibyera azaba ari wo musaruro wa mbere wabyo. Ibi bihingwa byose by’aya makoperative byuhirwa n’amazi yo mu kiyaga cya Muhazi hifashishijwe imirasire y’izuba.

Kuba aya mazi ya Muhazi ahoraho, ndetse hagakoreshwa n’iri koranabuhanga ryo kuhira biha icyizere aba baturage ko ubuhinzi bwabo bushobora kumara igihe kirekire, mu gihe nanone aya makoperative ahinga yakomeza gucungwa neza.

Hinga Weze ni umushinga w’imyaka itanu[2017-2022] uterwa inkunga n’Ikigo cya Leta Zumze Ubumwe za Amerika cyita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ushyirwa mu bikorwa na CNFA. Intego y’ibanze ya Hinga Weze ni iyo gufasha abahinzi baciriritse kongera umusaruro, guteza imbere imirire myiza mu bagore n’abana bo mu Rwanda, no guteza imbere ubuhinzi bugashobora guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Uwo mushinga wibanda ku bice bitatu bikurikira byuzuzanya

Hinga Weze imaze gutanga toni zigera ku 180 kuva yatangira gutanga ibi bishyimbo binyuze yo kubihabwa ukazabisubiza, bimaze guhabwa abahinzi basaga ibihumbi 50. Ku bijyanye n’imbuto y’imboga zimaze guhabwa abahinzi zisaga toni ibihumbi bitatu, mu gihe imigozi y’ibijumba hamaze gutangwa toni ibihumbi  554 ku bahinzi basaga ibihumbi 100.