Perezida Kagame yagaragaje icyatuma abaturage badatakariza icyizere ubutabera

Abaturage batakaza icyizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko hari mo ruswa n’ubundi buriganya. Ni bimwe mu byagarutsweho n’ Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame kuwa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 mu muhango wo kwakira indahiro z’abacamanza aherutse gushyira mu myanya tariki 21 Mata 2021.

Abarahiye ni  Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga,  François Régis Rukundakuvuga perezida w’urukiko rw’ubujurire na Clotilde Mukamurera perezida w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Yatangiye avuga ko abarahiye basanzwe ari abacamanza bo mu nkiko zitandukanye, mu by’ukuri ko izo  nshingano bazisanganywe, igishya ari uko bagiye kuzikorera mu zindi nzego z’ubucamanza, bityo abifuriza imirimo myiza kandi abizeza ubufatanye.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubukungu bw’igihugu bumaze gukura no kwaguka. Uko bukura ngo ni ko ibyifuzo by’abanyarwanda n’ibyo bateze ku gihugu cyabo nabyo byiyongera. Urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’indi mibereho y’abanyarwanda, abo mu nzego z’ubutabera bakabigiramo uruhare, kuko batabikoze inshingano zabo zaba zitumvikana

Yatanze urugero ko intego u Rwanda nk’igihugu rwihaye  mu ikoranabuhanga zitagerwaho hatabayeho guhangana n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi.

Yungamo ati “Ishoramari n’amasezerano mpuzamhanga bifasha gushyigikira ubukungu, ariko ibyo biba iyo hari icyizere cyuko ibyasezeranyijwe bizaboneka. Bigashingira kandi ku uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa. N’ahakozwe amakosa agahanwa. Amabanki ntashobora kubaho niba abayafitiye imyenda bakoresha inzego z’ubutabera mu gutinda kwishyura cyangwa se ntibayishyure na busa.”

Akomeza avuga ko masezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro; batubahiriza amategeko bakumirwa bakanabihanirwa, ndetse  kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzabisubira cyangwa se n’abandi mu kugana iyo nzira.

Aho yagaragaje n’icyatuma abaturage batakariza icyizere ubutabera, agira ati “ Na none abaturage batakaza icyizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya. Aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.”

Asaba izo nzego gushyigikira umuco wo kubahiriza amategeko, bigahera ku bacamanza, bityo abatuye igihugu bikabanezeza kuko bafite uwo baregera mu gihe barenganyijwe.

Ku bijyanye n’imikorere y’ubutabera mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko umwanya u Rwanda rwabonye wa 37 ku Isi yose mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko, ari mwiza ukurikije aho u Rwanda ruvuye ariko ko bikwiye ko rukomeza gutera intambwe rugana imbere.

Ati “ Na none ibi bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kurinda ibyo twagezeho no gukomeza kubyubakiriraho tukagera ku byo twifuza bindi tutarageraho.”

Ashimangira ihame ry’imikorere y’urwego rw’abunzi rufasha abaturage kwikemurira ibibazo hakiri kare, batagana mu nkiko aho batakaza byinshi.

Asoza agira ati “ Iyo abaturage uko bababa bangana kose babona ko urwego rw’ubucamanza rurimo ruswa, rudakora uko bikwiye kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga bikagira iryo zina, tugomba kwibaza impamvu abaturarwanda babibona gutyo, tugashaka icyakorwa ngo ibyo bihinduke.”

Umukuru w’igihugu akunze gukebura abakora mu nzego z’ubutabera kurangwa n’imikorere izira ruswa n’ibindi byahindanya isura y’ubutabera bw’u Rwanda. Tariki 06 Ukuboza 2019 ubwo yakiraga indahiro za Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo hamwe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukamulisa Marie-Thèrese, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable hamwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique, ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens yagarutse kuri iki cyizere.

Yabasabye kudakora imirimo bashinzwe nk’umugenzo cyangwa ibyo basabwa gusa, ahubwo ko bagomba kwita ku cyo amategeko amariye abaturage.

Perezida Kagame yagize ati”Ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza, icyo cyizere na cyo kigashingira ku budakemwa no kutabogama”

Yongeyeho ati “Icyizere kirubakwa, kigaharanirwa, kikarindwa. Ni yo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyifatire isumba iyo dusaba abandi Banyarwanda basanzwe, tuba tugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bakwiriye”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubutabera bugomba gushyigikira iterambere ry’u Rwanda muri rusange kugira ngo bihe icyizere abifuza kugira ibikorwa by’iterambere barukoreramo.

Yongeyeho ati “Ruswa iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose, abo bikomeje kugaragaraho baba bakwiye kubihanirwa ku mugaragaro”.

Raporo yakozwe mu mwaka w’ 2018 n’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, yerekana ko inzego z’Ubutabera ziri ku mwanya wa kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa bangana na 9.41%.