Hari ingingo zikomeye zizafatirwa utazemera amategeko mashya ya WhatsApp

WhatsApp yavuze ko kuwa gatandatu uza ba ari wo munsi wa nyuma ku ma miliyoni  y’abayikoresha kuba bemeye amategeko mashyayo gukoresha urwo rubuga yanenzwe cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri izo ngingo, urwo rubuga rusaba abarukoresha, uretse ababa i Burayi, kwemera gusangira amabanga na facebook, kompanyi nkuru y’urwo rubuga rukoreshwa mu itumanaho.

Kuva kuri uyu wa gatanu, abazaba bataremera ayo mategeko mashya, bazoroherezwa muri bike.

Ku rubuga rwa WhatsApp bavuze bati: “Nta munywanyi n’umwe tuzasiba cyangwa gusiba urwo rubuga cyangwa ngo barwakwe kugeza ku itariki 15 z’ukwezi kwa gatanu.”

Ariko n’ibihe bizagera mu gihe uzanga  kwemera ayo mategeko mashya?

Kudashobora kubona ubutumwa

Kugeza tariki 15 z’ukwezi kwa gatanu, abatazemera  amategeko mashya ntibazashobora kubona urutonde rw’abantu bandikiranira bafunguye WhatsApp.

Ariko uzashobora kwitabira kuri WhatsApp nka mbere no kuri video.

Iyo Kompanyi igira iti: “Mu butumwa ushobora kubusoma cyangwa ukandikira umuntu  uretse guhamagara abakubuze haba ku majwi(audio) cyangwa kuri video.”

Abo banywanyi bazakomeza kuvugana n’abo basanzwe bavugana biciye ku butumwa buzajya bugaragara muri telefoni wakije.

Uteremera gukurikiza amategeko mashasha ya WhatsApp ntuzosubira kubora urutonde rw'ubutumwa bw'abo muganira

Ubutumwa uko bugaragara kuri WHATSAPP

Nyuma y’ibyumweru bike, abakoresha whatsApp bazaba bataremera ayo mategeko  ntibazashobora kwitaba cyangwa guhanahana ubutumwa kuri  telefone yabo.

WhatsApp ivuga ko izakomeza kwibutsa ubwo butumwa, abatazabyemera, ikazakurikiza amategeko yayo ngenderwako kuri konte zitagikora.

“Ayo mategeko avuga ko igihe umunywanyi azamara imisi 120 adakoresha urwo rubuga, konte ye izahagarikwa mu rwego rwo kugabanya ibiri mu bubiko no kurinda amabanga y’abantu.

Abanywanyi bashobora kwimurira ahandi urukurikirane rw’ubutumwa rwabo nk’uburyo bwo gutuma batabutakaza.

Amategeko mashya ntavugwaho kimwe

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, WhatsApp ymenyesheje ko hagiye guhindurwa amategeko y’uburyo ikoreshwa.

Yavuze ko bumwe mu butumwa bw’abanywanyi bayo nk’ubutumwa bugufi buzajya bugera muri facebook kandi ko ishobora no kubikora uko ku mbuga za Instagram na Messenger.

Abakoresha WhatsApp ku mugabane w’u Burayi n’Ubwongereza, nubwo ari itegeko kuri bo kwemera izo ngingo nshya, ntakizahinduka kuri konte zabo.

Ayo mategeko mashyayatumye haba ibibazo byinshi ku mabanga y’abantu. Bamwe batangiye kuva kuri WhatsApp bimukira nko kuri Telegram na Signal.

Uko kubinenga kwatumye WhatsApp ifata ingingo yo guhindura umunsi wa nyuma wo kwemera ayo mategeko kugeza tariki 15 z’ukwezi kwa gatanu, kugira ngo isobanure inkuru z’ibinyoma zijyanye n’izo ngingo.

WhatsApp igira iti: “Dushaka gusobanura ko ayo mategeko mashya nta ngaruka iyo ari yo yose azagira ku mabanga y’ubutumwa abanywanyi bazaba bahanahana na bagenzi babo cyangwa imiryango yabo.”

WhatsApp na facebook nta bushobozi bafite bwo gusoma ubutumwa bwawe cyangwa kwumviriza ibyo muvuganira kuri telefone nabagenzi bawe, abo mu muryango wawe cyangwa abo mukorana bari kuri WhatsApp.

Ikintu cyose uzohereza ni wowe gusa uzaba ukizi, ni ko urwo rubuga rwavuze mu itangazo rwasohoye kuwa mbere.

Ivomo:BBC