Bugesera: Hinga Weze yagobotse abana bafite ikibazo cy’imirire mibi

Nyirakuru wa Majyambere (wambaye ingofero y'ubururu) yakira inkunga ya Hinga Weze

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Umushinga Hinga Weze wibanda ku buhinzi no kunoza iby’imirire wahaye inkunga y’ibiribwa abana 181 bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu karere ka Bugesera.

Yatanzwe mu  mirenge 8 igize aka karere ariyo: Kamabuye, Rilima, Rweru, Mayange, Musenyi, Shyara, Nyarugenge na Gashora, kuwa Gatatu tariku 17 Kamena 2020. Igizwe n’ibiribwa bifasha mu guhangana n’imirire mibi, birimo umuceri, ifu y’ibigori, ibishyimbo, isukari, SOSOMA, amavuta yo guteka, amata, amagi, imbuto, imboga ndetse n’indagara, bifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri. Uretse Bugesera,  uyu mushinga uzafasha n’abana bo mu miryango 100 itishoboye m karere ka Gatsibo, bityo itange inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 4 n’ibihumbi 520.

The Source Post yakurikiranye igikorwa cyabereye mu murenge wa Musenyi mu kigo nderabuzima cya Gakurazo, aho ababyeyi b’abana bahawe iyi nkunga bavuga ko izabafasha kugira ubuzima bwiza.

Uhagarariye Hinga weze mu karere ka Bugesera, Madamu Kamuzima Phoebe avuga ko batanze iyi nkunga ku miryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ariko bibanda ku bana.

Agira ati ” Bitewe nuko habayeho amabwiriza yo kwirinda COVID-19,  harimo gahunda ya Guma mu rugo, byatumye ab’amikoro make batabona uburyo bwo kujya gushakisha ibitunga imiryango, abana bahura n’ikibazo cy’imirire, bagira indwara zishamikiye ku mirire mibi. Ni muri urwo rwego nka Hinga Weze hano muri Bugesera mu rwego rw’imikoranire myiza tugirana n’akarere twabashyikirije iyi nkunga ifasha kubungabunga ubuzima bw’aba bana,  ibafasha gusohoka vuba muri iki kibazo.”

Ababyeyi b’abana bahawe ubu bufasha bavuga ko hari aheza biteze ko ibageza.

Mukamana Chantal wo mu Kagari ka Rulinda agira ati “Nabonyemo SOSOMA, amata, amagi n’ibindi nkenerwa ku buzima bw’abana bacu. Bizabafasha kuva mu cyiciro cy’abafite ikibazo cy’imirire mibi nabo bamere nk’abandi bana badafite ikibazo.”

Ababyeyi bahabwa inkunga

Uretse ababyeyi, ubuyobozi bw’ umurenge wa Musenyi busanga iyi nkunga ari ingirakamaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Bwana Kazungu Innocent agira ati ” Nabonye harimo byinshi bizadufasha bije byunganira aho twari tugejeje. Ntekereza yuko biza kudufasha ku buryo noneho ,n’aho twabonaga ikibazo kuri aba bana mu bushobozi. Hinga Weze iduhaye ubufasha butuma twikura mu kibazo twari dufite.”

Uhagarariye Hinga weze muri Bugesera na Kamuzima Phoebe ahereza ibiribwa Gitifu wa Musenyi Kazungu Innocent(ibumoso) n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gakurazo Tuyisenge Emile(hagati).

Uyu mushinga wemeza ko utazahwema kunganira ab’amikoro make. Umuyobozi wa Hinga Weze mu Rwanda, Bwana Daniel Gies abyemeza agira ati ” Hinga Weze yishimiye guha iyi nkunga imiryango itishoboye mu karere ka Bugesera na Gatsibo. Gutanga inkunga ku bayikeneye kurusha abandi, ni imwe mu nshingano yacu ikomeye, ari nako tugana ku ntego twiyemeje dufatanyije na Guverinoma na USAID.”

Raporo yakozwe ku miturire n’ingo muri 2015 (DHS 2015) igaragaza ko akarere ka Bugesera kari mu tugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi. Igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 39% bafite ikibazo cyo kugwingira, 35% bafite icy’indwara ziterwa n’iyo mirire (anaemia), mu gihe abari munsi y’imyaka 2 bagera kuri 80% batabona indyo yuzuye.

Ababyeyi bahawe inkunga

Hinga weze ikorera mu turere 10. Muri Bugesera igamije kuzamura ubukungu bw’umuhinzi mutoya muri aka karere, ishingira ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ari nako ifasha umuhinzi ikamuhuza n’isoko ryiza, n’ibigo by’imari ndetse no kumushishikariza umuco wo kwizigama.

Ibafasha kandi kumuhugura gutegura indyo yuzuye, bityo abana bo munsi y’imyaka ibiri bakitabwaho kuko usanga abenshi bugarijwe n’ibibazo by’imirire bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bwose, mu gihe atitaweho muri iki kigero.

Loading