Gushyingirwa mu nsengero byakomorewe
Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Inama y’abaminisitiri yateranye ejo yemeje ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikomorewe, iki cyemezo kije kiyongera ku gusezerana imbere ya mategeko byari biherutse gukomorerwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Iyi mihango iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.
Iki kije ari gisubizo ku rubyiruko rwinshi rwari rwarateguye ubukwe rwaranatanze igihe cyo gushyingirwa mu idini ariko rugakomwa mu nkokora na COVID-19. Uru rubyiruko rwibazaga uburyo rwasezerana imbere y’amategeko rugahita rubana rudashyingiwe mu idini nyamara rwitwa abakirisitu.
Umwanzuro ubivuga.