Musanze: Ubwoba ni bwose ku babyeyi baturanye n’umusore wafunzwe akekwaho gusambanya abana batanu
Inkuru yanditswe na The Source Post
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 35 arakekwaho gusambanya abana batanu bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ababyeyi baturanye na we bafite abana bari mu kigero nk’icyabo batashywe n’ubwoba.
Babiri muri bo bemereye muganga ko uwo musore yabasambanyije abashukisha imitako(abakinnyi) iba muri shikarete n’indi mitako yitwa Cinderella (Soma Sinderela).
Uwo musore usanzwe ucuruza yafashwe mu rukerera rw’uyu munsi nyuma yo kurarirwa n’umwe mu babyeyi bafite umwana uvuga ko yasambanyije ndetse n’abashinzwe umutekano.
Uwo musore ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinigi.
Amakuru The Source Post yamenye ni uko umwe mu bana bivugwa ko yasambanyije yajyanwe kwa muganga ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, ejo hashize maze ibizamini byo kwa muganga bikemeza ko yasambanyijwe.
Undi na we bahamujyanye uyu munsi maze yemerera muganga ko yasambanyijwe n’uwo mugabo amushukisha imitako ya cinderella.
Yageze kwa muganga avuga mugenzi we wa gatatu na we bari kumwe maze na we arabyemera.
Nyuma yuko abo batatu babyemeye, ababyeyi bafite abana bangana n’abo babyemeye batashywe n’ubwoba ko nabo baba barasambanyijwe, dore ko ababyeyi babo bajyaga babatuma muri butiki y’uwo musore cyangwa bagakinira hafi ya butiki ye bari kumwe n’abo bemeza ko basambanyijwe.
Bari kwibaza inzira banyuramo ngo bajye gusuzumisha abana babo.
Amakuru yuko abo bana basambanyijwe yamenyekanye nyuma yuko hari umwana wabwiye ababyeyi be ko uwo musore yari agiye kumufata ku ngufu, agateshwa n’umuntu wagiyeyo abaza ibicurizwa.
Abandi bana babiri nabo bari kuvuga ko nabo yabasambanyije bityo bakaba babaye 5 bakekwa. Aba bana barimo ufite imyaka nk’itatu, itanu na batatu bafite nk’irindwi.
Inkuru turacyayikurikirana….