Urayeneza Gerard uhagarariye ibitaro bya Gitwe mu batawe muri yombi

Inkuru yanditswe na NTAKIRUTIMANA Deus

 

Urayeneza Gerard nyiri Kaminuza ya Gitwe yahoze yitwa ISPG akaba n’umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe mu by’amategeko yatawe muri yombi, nyuma y’imibiri bikekwa ko ari iy’abazize jenoside yakorewe abatutsi yabonetse mu gikari cy’ibi bitaro.

Si Urayeneza gusa watawe muri yombi kuko hari n’abandi bantu 7 batawe muri yombi.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle mu kiganiro yagiranye na Umuseke. Ati “Akekwaho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.”

Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri
Muri ibi bitaro hamaze kuboneka imibiri igera ku 10.Mu mihango itandukanye yo kwibuka abazize jenoside biciwe muri iyi santere ya Gitwe, hakunze kugarukwa ku bijyanye no gushakisha imibiri y’abahiciwe muri jenoside, ndetse no kubaka urwibutso rujyanye n’igihe.Urayeneza ni umwe mu bashoramari bafite ibikorwa bitandukanye byateje imbere akarere ka Ruhango by’umwihariko muri santere ya Gitwe.Iyi nkuru turacyayikurikirana….

Loading