I Kigali habônetse abarwayi bane ba COVID-19

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko abantu batagomba kwirara kuko icyorezo cya COVID-19 kitararangira mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali.

Muri iyi minsi abantu bari bahanze amaso i Rusizi n’i Rusumo ku bijyanye n’imibare mishya y’abandura Coronavirus.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko nta kwirara, nta no kwishyiramo ko iki cyorezo kiri muri ibyo bice gusa, ahubwo ko kiri hirya no hino.

Urugero ni uko mu minsi ishize Kigali habonetse abantu 4. Ibi ni bimwe mu byo umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangarije RBA.

Zimwe mu ngamba ziriho ni uko guhera kuwa mbere, hagiye kujya hasuzumwa abantu benshi.

Loading