Ngororero/Kabaya: Umugore n’umugabo basanzwe mu nzu bapfuye

Umugore n’umugabo bari batuye mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Kabaya mu kagari ka Gaseke basanzwe mu nzu bapfuye.

Imirambo yabo yabonetse kuwa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 nkuko bigaragazwa n’ubutumwa bwahererekanyijwe mu nzego zitandukanye.

Iyi mirambo ni iya Dusengumuremyi Amos w’imyaka 26  na Mukamuyumbu Vestine wa  28. Bombi babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko,.

Basanzwe mu nzu yabo bapfuye nyuma y’uko kuva mu gitondo cy’uwo munsi inzu yabo yiriwe ikinze. Se  w’umuhungu, Ntamwemezi Paul, yaje kugira amakenga baca urugi basanga umugore n’umugabo bombi bapfuye.

Basanze iruhande rw’umurambo w’umugore hari ishoka anafite igikomere mu musaya. Umurambo w’umugabo wabonetse uri mu kindi cyumba umanitse mu mugozi.

Imirambo yabo yahise itwarwa ku bitaro bya Kabaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gaseke, Akimana Olive yemeje aya makuru.