Mu ruhuri rw’ibibazo arimo yifuza ko umwuzukuru we yaba umuganga

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

*Umunsi umwe yifuza kuzabona “umwana we” yambaye itaburiya y’umweru yita ku barwayi

*Amarira ye yahindutse ibyishimo

*Nuko araza acunga nagiye guhinga amusigaho

*Nabonaga ashobora kumpfira mu ntoki, ubu araseka nkuzura ibyishimo

Aya ni amwe mu magambo ya Mukamana Chantal, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko. Arera akana k’agahungu twise Majyambere kuko yitaweho yazaba nka wa Nyiramajyambere Clare Akamanzi aherutse kuvuga mu Mushyikirano.

Hashize umwaka imfura ye y’umukobwa ije mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera ihasiga umwana w’umuhungu (Majyambere), yabyariye i Kigali. Uyu mukobwa yaje nijoro nyina amaze igihe atamubona. Nyina avuye guhinga asanga “yisubiriye” i Kigali yasize umwana aho.

Mukamana yagiranye iki kiganiro na The Source Post, ubwo umushinga Hinga Weze wabageneraga inkunga y’ibiribwa kuwa 17 Kamena 2020.

Muri icyo kiganiro avuga ko yarebye umwana uko ameze asagwa n’agahinda. Agira ati ” Yari umwana w’umwaka n’amezi ane, yarabyimbye amatama, amaguru…. ku buryo nta nkweto zari kumukwira. Nabonaga ashobora kumpfira mu ntoki.”

Icyo gihe Majyambere yari afite ibiro 12, yakomeje kumwitaho yisunze ikigo nderabuzima cya Gakurazo kiri mu murenge wa Musenyi. Ubu afite ibiro 13 n’amagarama 300.

Urwego umwuzukuru we agezeho, ni intambwe yishimira ari nako akomoza ku mazina y’abatumye agera aheza, barimo Mukasine Teddy, umukozi ushinzwe imirire n ‘imikurire y’abana ku kigo nderabuzima cya Gakurazo wamwitayeho umunsi ku wundi, n’ubu ngo akaba adahwema kumwibutsa ko yita kuri Majyambere.

Agira ati” Urabona yarakize rwose. Mbikesha rutufu n’amata  bagiye bamuha, uriya mukobwa arakabyara aragaheka yaramfashije rwose.”

Majyambere ahabwa ibimufasha kuva mu mirire mibi birimo litiro hafi enye z’amata mu cyumweru n’ibindi biribwa bifasha abana.

Aho amaze kugera hatera ishema nyirakuru wemeza ko yabaye nyina. Agira ati ” Ni uwanjye nta wundi namuha. Mwitaho, ndemera ngasiga abandi, nkaza nkicara ngo nkurikirane ubuzima bwe.”

Majyambere yabaye muganga

Mukamana avuga ko yifuza ko umwana we ufite imyaka ibiri n’amezi 4 yazaba umuntu wita ku bandi. Ati ” Numva yaba nk’umuganga akajya avura abantu nkuko nanjye bamumvuriye. Rwose pe, byaranyuze!”

Ubu ari mu nzira zo kwiyandikishaho uyu mwana, kuko ngo atazi aho nyina aherereye kuva yamusiga mu rugo.

Atumwa mwenyura

Mukamana ajya anyuzamo akamwenyura. Abivuga atya “Atangiye kujya akina n’abandi bana, si nk’icyo gihe bamunjugunyira. Ubu arakina rwose; kwihishanya, gusimbuka umugozi, akanakina umupira n’abana banjye bato. Araseka akishima ariko icyo gihe yahoraga yigunze. Nanjye mba numva nishimye. Ubu araseka nkuzura ibyishimo, binyereka ko ndi kuruhira ukuri.”

Mukamana agoswe n’imbogamizi

Uyu mubyeyi w’abana barindwi bagizwe n’abahungu 2 n’abakobwa batanu bakuriwe na nyina wa Majyambere ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Ah niho ahera avuga ko agorwa no kubona ibitunga abo bana be n’umwuzukuru we, ariko akavuga ko atazatezuka kubashakira uko babaho. Umukuru afite 22, umuto afite 7.

Avuga ko nta nzu agira iyo yari afite yasenywe n’ibiza, ubu akaba abaho asembera(akodesha).

Ibi bibazo byiyongeraho ko n’umugabo we yamutanye abo bana barindwi, hakaba hashize igihe kinini adakandagira mu rugo. Uyu mugabo ndetse aherutse gufungirwa muri gereza ya Rilima azira urugomo. Mbere ya Coronavirus ngo yajyaga kumusura, arijo nta cyizerw afite ko azagaruka mu rugo kandi abana batumye agenda n’ubundi bagihari.

Mukamana afite ikindi kibazo cy’umukobwa we (nyina wa Majyambere), umaze umwaka amusigiye umwana ariko kugeza uyu munsi akabaa atazi aho aherereye, dore ko ngo atajya amuhamagara cyangwa ngo aze kubasura.

Ni iki Mukasine yakoreye Mukamana?

The Source Post yegereye Mukasine Teddy, umukobwa usanga ababyeyi b’abana bafite ikibazo cy’imirire bamwisanzuraho. Ubu ari kwita ku bana 24 biteganyijwe ko bazasezererwa mu byumweru bibiri kuko bazaba bakize.

Avugako abagira inama z’uko bategura indyo yuzuye. Ibyo ngo abibereka ahereye ku mafunguro batekera ku kigo nderabuzima. Akomeza kubakurikirana umunsi ku wundi, ku bijyanye n’ibiro n’ibindi.

Avuga ko kuri Majyambere ngo bamuzanye afite ikibazo cy’imirire, ku buryo ngo yari yarabyimbye inda n’ibindi bice by’umubiri. Yaje kumwitaho amuha ibiribwa bimusubiza ku murongo ku buryo na we yishimira aho ageze.

Bimwe mu byo yamuhaye birimo ifu yitwa rutufu, ngo igizwe n’intungamubiri zituma umwana asa n’ukamuka akasubira ku murongo. Amugira inama yo kumuha igi mu cyumweru, kumuha imboga n’imbuto.

Agira ati “Ubu ameze neza, yatangiye gukira, nyirakuru amwitaho, kuko twamigishije ko kugira umwana ufite ikibazo cy’imirire ari ikintu kibabaje buri wese akwiye kwirinda.”

Majyambere yaba muganga?

The Source Post yaganiriye n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gakurazo, Tuyisenge Emile. Avuga ko umwana ugize ikibazo cy’imirire mibi ari munsi y’imyaka ibiri, bimugiraho ingaruka mu mikurire ye n’imitekerereze ye, ariko ko iyo umubyeyi ashyizeho imbaraga akamwitaho bitanga umusaruro, byakwiyongeraho imbaraga z’umwana mi gihe yiga nabyo bigatuma yagera ku cyo yifuza kuzaba cyo.

Leta hari icyo iteganya gukorera ba nyina ba Majyambere

Ababyeyi bari aho hari abavuga ko basigiwe abana n’abakobwa babo bamwe bakabura uko babitaho, kuko ngo nabo baba bakeneye kurerwa.

Abo bakobwa babasigira abana bakajya i Kigali.  Zimwe mu mpamvu zituma bajya i Kigali zirimo kuba bata ishuri hakiri kare.

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Musenyi buvuga ko hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rizabafasha guhurizamo abana, bityo ntibongere guta ishuri.

Ibi bikomozwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Kazungu Innocent, uvuga ko bateganya kandi kongera ibyumba by’amashuri, mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwatuma batitabwaho neza, ari nako bagabanyirizwa urugendo rurerure ku barukoraga.

Uhagarariye Hinga weze muri Bugesera na Kamuzima Phoebe ahereza ibiribwa Gitifu wa Musenyi Kazungu Innocent(ibumoso) n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gakurazo
Nyirakuru wa Majyambere (wambaye ingofero y’ubururu) yakira inkunga ya Hinga Weze
Majyambere afite imyaka 2 n’amezi 4
Nyirakuru wa Majyambere ateruye amagi bahawe na Hinga Weze
Bicaye bumva inama zo gusezerera imirire mibi
Umwuzukuru we ahora yifuza kumugira umugabo
Majyambere arakina
Majyambere yishimirwa na buri wese
Amafunguro bafungura ariko banigiraho ku kigo nderabuzima a

Loading