COVID-19: Gitifu w’akagari mu babimburiye abandi gushyingirwa mu Kiliziya (amafoto)

Umukozi w’akarere ka Musanze yasezeraniye muri Paruwasi Katederale ya Ruhengeri, asa n’ubimburiye abandi mu gushyingirwa mu nsengero nyuma yo koroshya ingamba zo kwirinda COVID-19.

Gushyingirwa mu nsengero ni umuhango Guverinoma y’u Rwanda iherutse gukomorera hagati muri iki cyumweru, nyuma yuko  wari warahagaritswe guhera mu mpera za Werurwe 2020, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, nibwo Bwana Barikumwe Isaïe, uyobora akagari ka Ruhengeri yashyingiranwe Nyiraneza Evelyne , bityo baba aba mbere basezeraniye muri iyi kiliziya kuva insengero zafungwa, ndetse baba n’aba mbere basengeye muri iyi kiliziya kuva mu mpera za Werurwe 2020.

Uyu muhango waranzwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Misa yitabiriwe n’abantu batarenga 30 uko amabwiriza yo gushyingirwa mu nsengero abigena. Abantu ntibahanye amahoro ya kirisitu bahana ikiganza cyangwa bahoberana, ikindi ni uko bicaye bahanye intera ya metero nk’ebyiri cyangwa eshatu hagati y’umuntu n’undi.

Abageni bo bari begeranye nkuko byagenwe, ariko Umusaseredoti wabasezeranyije yubahirizaga metero isabwa hagati ye na bo. Mu gihe cyo guhazwa nabwo hasigaragamo intera ya metero kandi ntawahajwe ku rurimi.

Padiri mukuru  wa Paruwasi Katederali ya Ruhengeri wabasezeranyije yabibukije ko babimburiye abandi gusezeranira muro iyo kiliziya, ababwira ko ari abanyamugisha kandi uzahora ubaranga mu rugo rwabo.

Barikumwe Isaïe yashimishijwe n’uko yasezeranye, dore ko nyuma yo kuvangirwa na Coronavirus atacitse intege. Ati “Ubukwe twari twabuteguye mbere tuza gukomwa mu nkokora n’iki cyorezo cya COVID-19, none tugize amahirwe leta yacu yongeye kwemera gushyingirwa mu nsengero, niyo mpamvu mubona twasezeranye. Ubwo Leta y’ubumwe yatangazaga ko ikomoreye abantu gusezerana mu nsengero twarishimiye cyane. Imana yarakoze, yakoze ibikomeye natwe turishimye.”

Nyiraneza na we avuga ko bakomoka mu muryango w’abakirisitu, Imana ikaba yarababaye hafi, ikabafasha kubana basezeranye. Umugabo we ni imfubyi ikiri umwana yarerewe mu muryango w’Ababikira b’Abizeramariya i Kabgayi. Mu buzima bwe yakunze kurerwa n’abihayimana kuko amashuri abanza yayize i Kabgayi, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire Saint Joseph i Kabgayi, amakuru ayiga muri Kaminuza ya Kabgayi (ICK).

Umugore we na we yiga mu ishuri ry’Abihayimana b’Abaporotesitanti rya Muhabura (MIPC) i Musanze.

Bavuga ko ubukwe butabatwaye imbaraga nyinshi ugereranyije nuko byabaga mbere ya COVID-19.

Amafoto

Mbere babanje gusezerana imbere y’amategeko.

Amafoto yo mu Kiliziya

Padiri nawe yuhahiriza intera yagenwe

Intera isabwa yubahirijwe

Loading