Ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye ku bamotari i Kigali burahangayikishije- Dr Nsanzimana

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Ku Cyumweru, mu Mujyi wa Kigali hagaragaye abantu 6 banduye icyorezo cya COVID-19, inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ikibazo cy’abamotari bagaragayemo gihangayikishije bitewe n’umubare w’abo bahura n’uko bashobora kubanduza.

Iyi mibare iri mu yatangajwe ku Cyumweru ko abanduye bashya bagaragaye 26, barimo 6 bo mu mujyi wa Kigali, 2 b’i Rusumo na 18 bagaragaye i Rusizi.

Iyo mibare yatanzwe igaragaza ko uretse abo bamotari, abandi bagaragaye baranduye muri Kigali, harimo abo mu karere ka Nyarugenge na Kicukiro.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin yagiranye na RBA , yavuze ko kwandura kw’abo bamotari biteye ikibazo.

Ati ” Abo bamotari, nibo navuga ko bahangayikishije kuko ni icyiciro cyafunguriwe imirimo nyuma y’ibindi byiciro byose, ku buryo moto turi kugendaho tugomba kwitwararika cyane, ku buryo zitagomba kuba ikiraro cyo gukwirakwiza Coronavirus.”

Akomeza avuga ko abo bamotari bagaragaye mu buryo bwo gupima abatwara moto bwari bumaze iminsi 5 bukorwa ku bamotari mu Mujyi wa Kigali, mu buryo busa no gutomboza hapimwa abantu benshi harebwa niba iki cyorezo kidakwirakwira.

Kumenya aho aba bamotari bakuye ubwo bwandu birakomeje. Dr Nsanzimana ati “Byaba bikiri kare cyane kugirango umuntu amenye aho abamotari bavanye ubwo burwayi, niba bafite aho bahuriye n’abo bane bagaragaye.”

Yongeraho ko gushaka inkomoko y’aho bakomoye ubu bwandu ari akazi karaje ishinga itsinda ribishinzwe ryatangiye kubigenzura.

Abandi bane bagaragaye batari abamotari ni abafitanye isano n’umuntu wari waragaragaye ko yanduye mu minsi yashize, bakaba n’ubundi bari gukurikiranwa mbere harebwa niba bataragize uburwayi.

Dr Nsanzimana avuga ko bitabatunguye cyane kuba bababonye kuko kwandura kwabo bifitanye n’isano n’abarwayi baherutse kubona muri Kigali, bafitanye isano n’akarere ka Rusizi bari gukurikirana muri iyi minsi.

Asaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, kuko utamenya niba uwo mwicaranye, muhagararanye yanduye kuko abenshi batari no kugaragaza ibimenyetso.

Asaba abamotari kwitwararika, bakubahiriza amabwiriza bashyiriweho yo gutera umuti mu ngofero baha abagenzi. Abagenzi nabo basabwa kwambara agatambaro mbere yo kwambara izo ngofero no guhabwa umuti bakaraba ku ntoki. Muri rusange abantu basabwa kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba kenshi no gukurikiza andi mabwiriza yashyizweho.

 

Loading