Karongi: Amafaranga bakusanyije yo kubakira abatishoboye yaburiwe irengero

Bamwe mu baturage b’akagari ka Mataba umurenge wa Rubengera akarere ka Karongi, baravuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga bagiye bakusanya ngo bubakire bagenzi babo batishoboye none yaburiwe irengero

Ni inzu zagomba kubakwa ariko ntizubatswe, ubu hashize hafi imyaka itanu.

Mu mwaka wa 2015 nibwo abaturage bakusanyije amafaranga ngo bubakire bagenzi babo batishoboye, yatangwaga urugo ku rundi buri rugo rugatanga amafaranga y’u Rwanda 1500.

Uwitwa Nubuniyo yabwiye Isangano dukesha iyi nkuru ati “Umurenge waguze ibibanza bitatu natwe nk’abaturage dusabwa amafanga kugirango hashakwe abafundi bo kubaka ayo mazu ariko ntacyakozwe,amafaranga twayahaga uwari gitifu[umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari] icyo gihe Samuel,turibaza rero aho ayo mafaranga yagiye abantu bakaba batarabona aho kuba”.

Uwimana Jacqueline ati” Baraje buri rugo bakajya bavuga ko ruzatanga amafaranga 1500[Frws], turayatanga tuyaha gitifu Samuel none yavuyeho n’ayo mazu atuzuye abagombaga kubakirwa byarabayobeye umwe we aherutse kujya munzu ituzuye”.

Mpebeyakaje Faustin umwe mubagombaga kubakirwa agira ati” Rwose ubu ndigukerakera nabuze aho kuba kandi abaturage barakusanyije amafaranga yo kutwubakira,inzu zari zatangiye kubakwa zaheze aho zituzuye ikibaza aho amafaranga abaturage batanze yagiye biratuyobera”.

Mukazitoni Beatrice we ati “njyewe napfuye kujya mu kizu kituzuye cyari gisakaye gusa ku murenge bampa urugi rumwe n’amadirishya abiri ahandi hose hararangaye nkibamo kurya gusa haraburaho n’ibati rimwe,ese ubundi amafaranga yatanzwe n’abaturage yakoze iki ko nubundi twibumbiraga amatafari yo kuyubaka?ubuyobozi nibudufashe rwose izi nyubako zubakwe zirangire niba ayo mafaranga yarariwe abayariye bayagarure”.

Ndikumwenatwe Samuel,uwahoze ayobora akagari ka Mataba ubwo ayo mafaranga yatangwaga n’abaturage avuga ko amafaranga yakoreshejwe icyo yakiwe.

Yagize ati “Nibyo koko abaturage batanze imisanzu yo kubakira abatishoboye dushaka abafundi tuzamura inzu imwe iruzura izindi mva ku buyobozi zari kuri rento [hejuru y’amadirishya n’inzugi] kandi amafaranga yatanzwe yose yarakoreshejwe”.

Uwamahoro Chantal, umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba  avuga ko iki kibazo atakizi, ati “ngera hano nta rutonde rw’ababa baratanze ayo mafaranga nahasanze nanjye numva abaturage babivuga ariko ntacyo nabikoraho”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Rukesha Emile avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo,ati “icyo kibazo sinarinkizi ngiye kubikurikirana nidusanga harimo ukuri tuzakurikirane abatse ayo mafaranga”.

Amafaranga yatanzwe n’aba baturage byari biteganyijwe ko azubaka inzu eshatu ariko hubatswe imwe nayo itaruzuye , bamwe mu baturage baho bavuga ko nyuma yo kwishakamo amafaranga yo kubakira abatishoboye   batunguwe no gusabwa gutanga umuganda kandi bari baratanze amafaranga y’abafundi.

MC

Loading