Amerika yemeza ko ntacyo itakoze ariko Coronavirus ikanga ‘ikayipfukamisha’

Robert Redfield ukuriye ikigo cya leta ya Amerika cyo kurwanya ibyorezo yabwiye inteko ishingamategeko ko bakoze ibishoboka byose mu kurwanya iyi virus ariko “ukuri ari uko iyi virus yapfukamishije Amerika”

Bwana Redfield yavuze ko “iyi virus imwe kandi ntoya” izafata Amerika ikiguzi cya tiriyari $7.

Muri iyi nteko kandi Dr Anthony Fauci, umujyanama w’ibiro bya perezida wa Amerika, yavuze ko imibare y’ubwandu bushya iri kuzamuka cyane muri leta zitandukanye za Amerika.

Bwana Fauci yavuze ko iminsi iri imbere izaba ikomeye cyane kuko iki icyorezo kiri kuza bushyashya.

Dr FauciDr Fauci, umujyanama wa White House, avuga ko afite icyizere ko urukingo ruzaboneka muri uyu mwaka.

 

Aba bagabo b’inzobere mu by’ubuzima, imbere y’inteko ishingamategeko ya Amerika bahakanye ko nta wasabwe na Perezida Donald Trump ko bagabanya ikigero cyo gupima iyi virus.

Bavuze ibi nyuma y’uko mu mpera y’icyumweru gishize ubwo yiyamamarizaga muri leta ya Oklahoma, Bwana Trump yavuze ko yasabye ikipe ye kugabanya gupima abantu ngo imibare itangazwa y’abandura nayo igabanuke.

Bwana Fauci yabwiye inteko ati: “Mu byo nzi, nta muntu wo muri twe wasabwe kugabanya gupima. Ahubwo tuzakomeza kongera ibipimo bifatwa”.

Trump yavuze iki?

Ibiro bye bivuga ko ibyo yatangaje ku kugabanya ibipimo byari “ugutebya”. Gusa ejo ku wa kabiri ibi Trump yarabihakanye, abwira abanyamakuru ko “atajya akina”.

Abanyamerika hafi miliyoni 2,3 bamaze kwandura coronavirus, abagera ku 120,000 yarabishe – imibare minini kurusha ibindi bihugu ku isi.

Ejo ku wa kabiri ari kwiyamamaza mu mujyi wa Phoenix muri leta ya Arizona, Bwana Trump yavuze ko coronavirus iri “kurembera”.

Aha Arizona aho yari ari, amasaha macye mbere y’uko ahagera bari bamaze kurenga umubare munini w’ubwandu bushya bari baragize mu bihe bishize.

Dr Fauci yabwiye inteko ishingamategeko ya Amerika ko nta muntu wabasabye kugabanya gupimaDr Fauci yabwiye inteko ishingamategeko ya Amerika ko nta muntu wabasabye kugabanya gupima

Abashinzwe ubuzima muri Amerika baburira ko 80% by’ibitanda by’ibitaro biri gukoreshwa, ko ubushobozi bw’ubuvuzi bushobora kurengerwa mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere.

Dr Fauci yabwiye inteko ko “afite icyizere” ko urukingo rw’iyi virus ruzaba rwarabonetse mu mpera y’uyu mwaka wa 2020.

Yavuze ko ari ikibazo “cy’igihe atari icy’uko ruzaboneka”, gusa yongeraho nanone ko “bishobora gufata igihe”.

Kompanyi y’imiti yitwa Moderna irateganya kwinjira mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza ry’urukingo mu ntangiriro y’ukwezi gutaha kwa karindwi. Byitezwe ko icyiciro cya kabiri cyo cyatanze umusaruro.

Inkuru The Source Post ikesha BBC.