Ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda byahinduriwe inyito n’uko bizajya byifashishwa

Abanyarwanda bashyiriweho ibyiciro bishya bifite amazina mashya ndetse n’uko bizajya byifashishwa, leta y’u Rwanda ikaba itangaza ko bizatangira  kwifashishwa guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

Iby’ibi byiciro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yabisobanuriye abanyarwanda abicishije kuri RBA. Avuga ko ibyiciro bishya byagizwe bitanu ndetse bihindurirwa amazina n’imisobanurirwe yabyo. Ni impinduka zatangajwe nyuma yuko abaturage bagaragaje ko hari ibibazo byagiye biteza, birimo kubura uburenganzira bumwe na bumwe no guhabwa inguzanyo mu mashuri n’ibindi. Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere-RGB bwerekanye ko abanyarwanda 45.7 % batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Prof. Shyaka  avuga kuri ayo mavugurura agira ati “Ni ibyiciro bishya ariko bitagenewe abagomba gufashwa na Leta, ntabwo ari ibipimo by’ubukene. ni amakuru ashingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu. Ni ifoto y’ubuzima bw’abaturage b’Igihugu cyacu. Bizadufasha kumenya amakuru ya ba bandi bafite intege nke babashe gutabarwa ariko n’abo bafite ubushobozi tumenye amakuru yabo.”

Akomeza avuga ko igenamigambi rihamye ridashobora kugerwaho rishingiye ku makuru apfuye, asaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuba inyangamugayo mu gutanga amakuru y’impamo azashingirwaho. Avuga kandi ko amakuru mashya azajya ashyirwa ku biro by’imidugudu, umuturage wese akaba afite uburenganzira bwo kuyabona hakiri kare ndetse akaba yanayanyomoza. ariko ngo bizeye ubunyangamugayo bw’abaturage muri ibi bikorwa.

Ibyiciro bishya

Icyiciro A: Kizaba kirimo abantu bafite ubushobozi (kijya gusa n’icya kanze cyari gisanzwe), ba bandi Abanyarwanda bita ngo ni abakire mu buryo bugaragara, bikazaba bifite amabwiriza agenderwaho mu gushyira umuntu muri iki kiciro kimwe n’ibindi.

Icyiciro BMuri iki kiciro hazabarizwamo Abanyarwanda bishoboye: ntibatunze ibya mirenge ariko babayeho neza. Minisitiri Prof Shyaka ati: “Ibyo byiciro byombi ni byo birimo abashobora gufasha abantu, uwo mu kiciro cya A ashobora no guhanga umurimo, cyangwa agatanga indi nkunga. Uyu wa B ashobora kuba afite amasomo yatanga agafasha uwo arusha ubushobozi kwikura mu bukene.”

Icyiciro C: Ni icy’abantu baba bari mu bukene ariko batanga ikizere ko baramutse bafashijwe bahita bazamuka mu kiciro B. Ni ba bandi baba barabuze amahirwe y’ababazahura ariko bashobora gufashwa bakazamuka.

Icyiciro D: Na cyo kizaba kirimo abakene cyane, bakeneye gufashwa kugira ngo bazamuke mu kiciro kisumbuye ndetse bagere no muri B.

Icyiciro E/Iicyiciro cy’umwihariko: Ni icyiciro kihariye kubera imiterere y’abakirimo. Ni Umuryango urimo abantu bakennye, bashaje cyane cyangwa bafite n’ubumuga, nta bintu bafite bishobora kubatunga. Aba bazaba bari mu maboko ya Leta ishobora kunganirwa na ba baturage bishoboye.

Abo mu Kiciro C na D bazajya basinyishwa imihigo

Kuri ubu inkunga zizajya zihabwa abatishoboye bashobora gukora, zizajya zijyana n’imihigo y’imyaka ibiri igamije kuzibyaza umusaruro, kugira ngo na bo bage babaho baharanira iterambere aho guhora bateze amaboko.

Abo mu kiciro cya E bo ntibazajya basinyishwa imihigo ariko ngo na bo bashobora kubyaza umusaruro inkunga baterwa na Leta bakaba bagera mu kiciro kisumbuye.

Gusa Minisitiri Prof. Shyaka yashimangiye ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gufasha abaturage kuri serivisi zimwe na zimwe. Ati: “Hari serivisi zitazongera guhekeshwa ibyiciro by’ubudehe nka buruse. Hari serivisi zizashingira ku byiciro by’ubudehe nka  VUP, gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, ariko ntabwo nka buruse zizongera gutangwa hashingiwe kubyiciro by’ubudehe.”