Bugesera: Umushinga wuhira hifashishijwe izuba bawufata nk’umucunguzi

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Abatuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange bubakiwe umushinga wo kuhira imyaka imusozi hifashishijwe imirasire y’izuba, uzabacungura imvune, ikiguzi n’igihombo baterwaga n’uburyo bakoreshaga mbere.

uyu mushinga usobanurwa na Injeniyeri Umuhoza Sylvie ukora mu Mushinga Hinga Weze wawubakiye aba baturage. Avuga ko izuba riva, pano zimanitse zigakurura ingufu zifashisha mu gukurura amazi ari mu kiyaga cya Cyohoha, akajya mu kimeze nkurugomero (dam) bubatse imusozi, akahava akwirakwizwa mu mirima hifashishijwe imipira yabugenewe.

Ubuhinzi bwaba baturage bwabasabaga imbaraga n’ikiguzi kinini nkuko bisobanurwa na Bwana Ndaberetse Daniel, Perezida wa koperative Abakoranamurava ba Mayange ari nayo izajya ibyaza umusaruro ibi bikorwa.
Avuga ko nk’uwahingaga inyanya yuhiraga yifashishije imashini ikogota amazi yanywaga litiro eshanu za lisansi mbere yo guhinga hegitari imwe.

Bahita batera ingemwe buhizaga rozwari mbere yukwezi, kugirango bakoreshe amazi afite imbaraga nke atazangiza. Nyuma bazuhiraga bakoresheje litiro 5 buri cyumweru, kugeza zeze mu minsi 90.

Umuntu agendeye ku kiguzi cyo kuhira ubwacyo nticyajya munsi y’amafaranga ibihumbi 200 kuri hegitari. Ibyo byiyongeraho imashini yuhira baguraga amafaranga ibihumbi 350, ariko hari abaziguraga kuri nkunganire.

Avuga ko nubwo wasangaga kuri hegitari umuntu ahasarura amabase asaga 400, bari baririye barimaze. Ati “Byaduhendaga cyane birenze ukwemera.”

Imvune n’igihombo bagize ari ko ngo bagiye kuhimarwa n’uwo muyoboro bubakiwe, avuga ko bazawubyaza umusaruro uko bikwiye, maze ubutaka busaga hegitari 10 bafite bakazabuhinga bwose kandi ku gihe, ndetse batanakangwa n’ibihe by’izuba.

Kubyaza umusaruro ibi bikorwa abihurizaho na Nyirabagwiza Josiane, uvuga ko yari yaracitse intege zo guhinga imbuto n’imboga ahari iyi mirima kuko ngo kuhira akoresheje ibikoresho gakondo byamusabaga imbaraga adafite.

Agira ati “Nuhiraga nkoresheje rozwari nkumva umugongo ugiye guturika, ariko kuva batwegereje uyu mushinga ngiye guhagurukira guhinga cyane, ubundi niteze imbere. Mu byukuri ni igitangaza kitubayeho.”

Ndaberetse Daniel nawe ufite umurima ahagenewe kuhirwa yababazwaga no kutawubyaza umusaruro ubutaka bwe uko bikwiye, nyamara ngo arashubijwe. Ati “Mfite umurima ufite ubuso busaga hegitari, ariko nahingaga nk’igice cyawo, ikindi nkabura uko ngihinga kubera ubushobozi buke bwo kugura lisansi. Ubu ngiye kuhahinga hose maze mbone umusaruro nifuza.”

Nubwo abaturage bahigira kubyaza umusaruro ibi bikorwa, umushinga Hinga Weze ubibutsa ko batabirinze byabapfira ubusa. Kiza David uwuhagarariye mu ntara y’ i Burasirazuba abibutsa atya : “Twebwe akacu turakarangije. Ibikorwa biri mu maboko yanyu, nimubibyanze umusaruro, mubirinde ntibizangirike.”

Igikorwa nk’iki akarere ka Bugesera kakibonamo urundi rugero rwo kwibohora nkuko byemezwa na Umwali Angelique, umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uvuga ko bizafasha abaturage kwibohora imirire mibi, ubukene , bityo ikibazo cy’amapfa yigeze kuvugwa muri Bugesera, yatumaga bamwe basuhuka, kikaba amateka.

Uyu muyoboro wuzuye utwaye amafaranga yu Rwanda asaga miliyoni 100 uzuhira hegitari zisaga 10. Ibikorwa uzuhira bihuje abaturage 75 bibumbiye muri koperative imaze hafi amezi atatu itangiye ivuga ko yanamaze kubona isoko ryo mu mahanga ryo kugurishaho umusaruro uzabona.

Hinga Weze izafasha abaturage  mu gikorwa cyo kuhira hegitari 300. Uwo mushinga uzafasha abahinzi 1200 bo mu turere tune, gunga nwza bakeza. Utwo turere ni Kayonza, Ngoma, Gatsibo na Bugesera.

Hinga Weze ni umushinga w’imyaka itanu uterwa inkunga n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ushyirwa mu bikorwa na CNFA. Intego
y’ibanze ya Hinga Weze ni ugufasha abahinzi baciriritse kongera umusaruro, guteza imbere imirire myiza mu bagore n’abana bo mu Rwanda, no guteza imbere ubuhinzi bugashobora
guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Bafungura ibikorwa
Injeniyeri ubafasha