Mozambique: Sant’Egidio ibabajwe n’ubwicanyi burimo ubwakorewe umuyoboke wayo
Mu Majyaruguru ya Mozambique hakomeje kumvikana ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kugwamo abantu, Kominote Sant’Egidio ikomeje kwamagana.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ibyo bikorwa byakomereje i Mocímboa da Praia, birimo ibyo gusahura inzu kuzitwika kwica abantu no gushimuta abandi.
Mu bishwe harimo umuyoboke wa Sant’Egidio wishwe bunyamaswa. Uwo ni António w’imyaka 25 y’amavuko wari se w’abana babiri, wabaye umuyoboke wayo kuva mu 2013, aho yabaga mu bikorwa byayo birimo iby’ishuri ry’amahoro.
Uyu mugabo wari ufite dipolome ya kaminuza yari ucuruza ibintu abizengurukana muri aka gace.
Nubwo Antonio yishwe, umugore we n’abana be babashije kurokoka ariko we yicwa agerageza guhunga.
Mocímboa ni umwe mu mijyi ikomeye mu gace ka Cabo Delgado, kari muri kilometero 70 mu majyepfo ahari imishinga minini ya gazi. Abenshi mu bahatuye ni abarobyi n’abahinzi.
Kominote yakunze kwita ku mpunzi zinyura muri aka gace zigana mu bice bitandukanye bya Afurika. Ubu uyu mujyi muto impunzi zari ziwutuyemo zarawuhunze bitewe n’ibitero by’iterabwoba biwugarije kuva mu Kwakira 2017. Ubu hari abasaga 1000 bamaze kugwa muri ibyo bitero n’abasaga ibihumbi 200 bamaze guhunga.
Kominote Sant’Egidio ku Isi yasabiye abakomeje kugwa muri ubu bwicanyi , no gusabira iki gihugu ngo kigire amahoro.
Iyi kominote yagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro muri Mozambique, igihugu cyari cyarazahajwe n’intambara yari ihanganishije imitwe ya FreLiMo na ReNaMo baje gusinya amasezerano y’amahoro nyuma yo kuganirizwa na Kominote Sant’Egidio. Iyo ntambara yahitanye ibihumbi by’abantu, abagera hagati ya hagati ya miliyoni 3 n’enye bava mu byabo.
Abayobozi b’iyi mitwe bahurijwe i Transtevere mu Butaliyani, baganirizwa na Andrea Riccardi washinzwe Kominote Sant’Egidio na Padiri Matteo Zuppi waje kuba Musenyeri. Hari kandi Musenyeri muri Mozambicque Jaime Gonçalves, ndetse n’uwayoboraga ibiganiro Mario Raffaelli washyizweho na leta y’u Butaliyani.