Nyamagabe: KOPABINYA ifatwa nk’umugisha wamanukiye abarimo Nsengimana wapfushije inka yaragijwe

Nsengimana Reverien, umugabo w’imyaka 48 ufite abana 9 aherutse guterwa agahinda n’inka yari yararagijwe yapfuye ikamuhombera agakeka ko byatewe n’umuveterineri utarayivuye neza, umutima we ukaba ugenda ususuruka kuko begerewe n’ikigo cy’icyitegererezo gitangirwamo sirivisi zo gufasha abahinzi  n’aborozi cyitwa KOPABINYA Services Center.

Iki kigo gihuza Koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe “KOPABINYA” giherutse gufungura imiryango kuwa   Kane tariki 20 Gicurasi 2021, giherereye mu Murenge wa Tare cyubatswe ku nkunga y’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga “USAID” binyuze mu mushinga Hinga Weze uteza imbere ubuhinzi n’imibereho myiza watanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 70, kikuzura gitwaye asaga miliyoni 130 Frw.

Nsengimana uturanye n’iki kigo akibonamo nk’igisubizo kizamuhoza amarira yatewe n’inka yari yararagijwe yaje kurwara indwara, umuvuzi w’amatungo yise ikibagarira, akayitera imiti igapfa.

Agira ati “Mbona ari Veterineri wayivuye nabi igapfa, ntabwo ari uw’umurenge ni ba bandi bikorera ntari menyereye. Hashize ibyumweru bibiri ipfuye, yari inka yagura nk’ibihumbi 350 Frw, kuko yarahakaga ifite amezi ane, uwo nari nyiragiriye umwaka n’igice wari ugiye kunyoroza bamuhaye amafranga make nanjye ampamo make. Mbifata nk’igihombo gikabije nagize.”

Aka gahinda Nsengimana yagize yizeye kutazongera guhura nako ubwo azaba yongeye kugura inka ateganya kuvana mu musaruro azeza biciye mu kugirwa inama na KOPABINYA.

Agira ati “ Batwegereye ntabwo tuzongera kugira iki kibazo, kuko batubwiye ko ari abahanga, kandi natwe turabizera nk’abaje badusanga.”

Ibyo Nsengimana avuga, asobanura iby’iyi koperative yubatse iki kigo mu murenge wa Tare, kizajya gitanga serivisi zisobanurwa n’umuyobozi w’iyi koperative  Mukakomeza Donatille, uvuga ko kuba iki kigo cyuzuye, ari ibyishimo kuri bo, ariko bikaba n’amahirwe adasanzwe ku bo bagiye gufasha.

Agira ati: “Iki kigo  kije ari igisubizo cy’ibibazo by’ingutu biboneka mu buhinzi n’ubworozi kuko inyongeramusaruro zigiye kujya  ziboneka  hafi y’abahinzi”.

Uretse ibijyanye n’ubuhinzi, Mukakomeza avuga ko n’abakenera imiti y’amatungo ndetse n’abayavura bazabibona bizatuma abaturage batazongera kugira ikibazo cyo gupfusha amatungo kuko ababafasha bazaba bari hafi yabo.

Abahinzi batangiye guhabwa ibikoresho byo kubafasha mu buhinzi bwabo

Iki kigo kigiye gufasha abacuruzi b’inyongeramusaruro muri rusange  kubona ibyo bakeneye hafi yabo kuko uretse kuba bazajya bagurisha,  biteganyijwe ko bazajya banaranguza  bityo ibyo umuhinzi akeneye bijye bimugeraho ku gihe bitandukanye na mbere kuko byamusabaga kujya i Huye cyangwa i Kigali.

Hagiye gushyirwaho gahunda y’ingo  40 z’icyitegererezo 

Perezida wa KOPABINYA, Mukakomeza Donatille  atangaza ko aha iki kigo cyubatse bafite ingo 40 bagomba kwitaho mu bijyanye n’ubuhinzi  bagahinga kijyambere bakorora amatungo nk’inkwavu, inkoko n’ayandi atandukanye bitewe n’ubushobozi bwabo.

Akomeza agira ati : “Tuzaba dufite umukangurambaga ushinzwe  gukurikirana izo ngo 40 mu cyo twise  KOPABINYA Farmer Service Center Model Village akaba ari  ingo z’icyitegererero aho tuzabakurikina mu gihe cy’imyaka 3 kugira ngo ab’ahandi bazaze kubareberaho. Tuzabigisha gukora uturima tw’igikoni bahinge imboga, banoze imirire banakurikize n’izindi gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho myiza, turashaka ko   bazaba abaturage b’icyitegererezo.”

Mukakomeza  ashimira Hinga Weze ku bufasha yabahaye, yizeza ko inkunga bahawe bazayibyaza umusaruro bafasha abahinzi borozi kwizamura, bakarwanya imirire mibi bakagira imibereho myiza.

Ashimira kandi ubuyobozi bw’Akerere ka Nyamagabe kuko bwabahaye ubufasha mu bujyanama ndetse no kubona ibyangombwa no mu bukangurambaga na bo bakaba bizeza ko bagiye gukomeza gukora ibyo biyemeje.  Anakangurira kandi abahinzi bo mu tundi turere kubagana.

Kuba aba baturage bibumbiye hamwe bakomeje gufashwa ngo bafashe n’igihugu gutera imbere ni intambwe ikomeye ku mushinga Hinga Weze wabateye inkunga. Uyu ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022)  ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere. Ukorera mu turere 10 ari two; Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.

Ukuriye umushinga Hinga Weze mu Karere ka Nyamagabe,  Akwiyimana Theophile yemeza ko ibyagezweho biri mu ntego z’uyu mushinga, kuko icyo kigo kigiye gufasha abahinzi kubona imbuto nziza zujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi byose bakenera kugira ngo babone umusaruro mwiza.

Yungamo ko abahinzi bazajya bungukira ubumenyi muri iki kigo bitume n’ umusaruro wabo wiyongera, ikindi ni uko iki kigo kizajya kibashakira amasoko y’umusaruro wabo.

Akwiyimana na Nsengimana bashishikariza abaturanye n’iki kigo kukiyoboka, bagashakira hafi serivisi bajyaga bajya gushakira mu Gasarenda no mu Mujyi wa Nyamagabe.

KOPABINYA igizwe n’abanyamuryango 40, harimo abagabo 29 n’abagore 11. Iki kigo “KOPABINYA Farm Services Centre”  cyuzuye gitwaye  amafaranga y’u Rwanda  asanga  miliyoni 130.

Inkuru bifitanye isano : Nyamagabe: Begerejwe amahirwe adasanzwe mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi

 

Amafoto y’uko inyubako bakoreramo imeze

Uko inyubako ikorerwamo iteye
Abahinzi batangiye guhabwa ibikoresho byo kubafasha mu buhinzi bwabo

 

 

Ukuriye umushinga Hinga Weze mu Karere ka Nyamagabe,  Akwiyimana Theophile

Uko mbere ibikorwa byari bihagaze

Nyamagabe Model Farm service center ubwo yari igiye kuzurango ishyirwemo ibikoresho
Kuzura kw’iyo nyubako ni urugendo rwatanguye ubwo Mukakomeza yasinyiraga inkunga bahawe na USAID Hinga Weze tariki 19 Kamena 2020

 

Hinga Weze yateye inkunga iyi koperative ya miliyoni zisaga 70 n’ibihumbi 503 Frw mu gihe koperative yishatsemo miliyoni( 57) 57,675,476 Frw

Madame Mukakomeza aganira n’itangazamakuru

CNFA isobanura uko Farm Service Center iba iteye