Amazuku ya Nyiragongo yangije inzu mu nkengero z’umujyi wa Goma muri DRC

DR Congo – Abatuye mu bice by’amajyaruguru ya Goma basubiye mu ngo zabo basanga zahiye nyuma y’uko ikirunga kirutse, benshi kandi bari gushakisha ababo babuze.

Kuwa gatandatu nijoro, Nyiragongo yahinduye ikirere umutuku maze iruka amazuku yamanutse akagera hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z’abantu uri munsi y’iki kirunga.

Abantu 15 nibo bimaze kwemezwa ko bapfuye, ariko uyu mubare ushobora kwiyongera mu gihe kubarura ibyangiritse bitararangira ahibasiwe cyane.

Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda bariho bahunga. Abandi babiri bapfuye bagerageza gucika gereza.

Naho babiri nibo batwitswe n’amazuku, nk’uko byatangajwe ku cyumweru n’umuvugizi wa leta Patrick Muyaya

Abantu bagera ku 8,000 bahungiye mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda, benshi muri bo ubu bamaze gutahuka nk’uko abategetsi babivuga.

Hari ubwoba ko abana barenga 170 babuze, naho abagera ku 150 batanye n’imiryango yabo nk’uko UNICEF ibivuga, ndetse ivuga ko igiye gushyiraho ibigo byo gufasha abana bari bonyine.

Amazuku yibasiye komine Buhene, mu nkengero za Goma, atwika inzu yewe n’inzu nini. Gusubiranya ibyangiritse bishobora gufata amezi menshi.

Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Inzu zose muri Bihene zarahiye.”

Ishusho yo mu kirere y'aho amazuku yaciye mu nkengero za Goma
Ishusho yo mu kirere y’aho amazuku yaciye mu nkengero za Goma/REUTERS

1px transparent line

Ahandi, amazuku yambukiranyije umuhanda uhuza Goma na Beni. Gusa ikibuga cy’indege cya Goma nticyagezweho, nubwo hari amakuru yari yatangajwe ko cyaba cyibasiwe.

Imitingito yumvikanye nyuma y’iri ruka ry’ikirunga kugeza no mu bice bimwe by’u Rwanda ejo ku cyumweru.

Bwana Muyaya yanditse kuri Twitter ati: “Abantu bagomba gukomeza kuba maso, birinda ingendo zitari ngombwa no gukurikiza inama”.

Nyiragongo, iri kuri 10Km mu majyaruguru ya Goma, iheruka kuruka bikomeye mu 2002 aho abantu 250 bapfuye abagera ku 120,000 bagasigara ntaho kwikinga.

Abaturage bari ahari inzu zabo zangijwe n'amazuku ya Nyiragongo hafi ya Goma

Abaturage bari ahari inzu zabo zangijwe n’amazuku ya Nyiragongo/REUTERS

Kubaka ibyangiritse ahantu hibasiwe cyane bishobora gufata amezi menshi
Kubaka ibyangiritse ahantu hibasiwe cyane bishobora gufata amezi menshi/REUTERS

Richard Bahati, umwe mu baturage ba Goma yari mu nzu ye ubwo yumvaga abantu batabaza agira ubwoba cyane, asohotse asanga ikirere cyabaye umutuku.

Ati: “Ibi narabibonye mu 2002. Iki kirunga cyatwitse inzu zacu n’ibyacu byose.”

Kambere Ombeni, umucuruzi uri mu basubiye iwe ikirunga kikimara kuruka. Ati: “Twarebaga agace kose ka Nyiragongo kahindutse umwotsi. Umuriro wavaga aha hepfo. N’ubu turacyabona amazuku.”

Irene Bauma, undi utuye hano, avuga ko abantu bacyeneye ubufasha bwa leta ngo bongere kwiyubaka.

Ati: “Hari ubutaka n’abantu gusa, abaturage babuze ibintu byose, birashoboka ko hari n’abapfuye, ntawamenya. Turasaba leta kudutabara abasizwe iheruheru n’iruka ry’ikirunga.”

Tom Peyre-Costa, wo mu kigo Norwegian Refugee Council i Goma yabwiye BBC uko byagenze.

Ati: “Amazuku yagendaga buhoro, 1Km/h ariko adahagarara… atangira gutwika inzu.” Yongeraho ko ubu uyu muryango wo gufasha watangiye kugeza ku bantu iby’ibanze nkenerwa.

Amazuku yageze mu bice bituwe hanze gato ya Goma atwika inzu ariko ntiyageze mu mujyi wa Goma
Amazuku yageze mu bice bituwe hanze gato ya Goma atwika inzu ariko ntiyageze mu mujyi wa Goma/ENOCH DAVID VIA REUTERS

Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bitarazima, hari impungenge ko kidakurikiranwa bikwiye na Goma Volcano Observatory kuva Banki y’isi yagabanya inkunga kubera ibirego bya ruswa.

Professor Mike Burton, inzobere mu by’ibirunga wo muri University of Manchester mu Bwongereza yabwiye BBC ko amazuku ya Nyiragongo yihariye kuko ari ibisukika bishobora gutemba byihuta.

Amakuru yatanzwe tariki 10 z’uku kwezi, Goma Volcano Observatory yaburiye ko imitingito kuri Nyiragongo yiyongereye.

Iki kirunga igihe cyarutse kikica abantu benshi cyane ni mu 1977 aho abantu 600 bapfuye.

Map