Kamonyi: Umugabo yakatiwe burundu azira gusambanya umwana w’imyaka 12

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ruherutse guhanisha  igifungo cya burundu umugabo w’imyaka 36  washukishije umwana w’umukobwa  w’imyaka 12 kumuha ibirayi bibiri byokeje akamusambanya.

Ku wa 16/8/2020 mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, umugabo [wahamwe n’ icyaha] yabonye abana babiri b’abakobwa mu nzira bagenda ababwira ko nibava aho bari bagiye kwa nyirakuru baza akababwira. Bagarutse yajyanye umwe w’imyaka 12 y’amavuko mu kizu kitabamo abantu, amushukisha kumuha ibirayi bibiri byokeje aramusambanya nkuko tubikesha NPPA.

Umwana wundi wari uri kumwe n’uwasambanyijwe yabonye mugenzi we atinze, ajya kumureba, asanga uregwa ari kumusambanya, nibwo uwo mwana wababonye yahitaga ajya kubibwira abantu bakuru, bajyana uwasambanyijwe kwa muganga. Raporo ya muganga yagaragaje ko uwo mwana  yasambanyijwe .Uregwa yahise afatwa atangira gukurikiranwa.

Uregwa yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 al. 3 y’Itegeko Nº69/2019 ryo ku wa  08/11/2019, rihindura Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 133, akaba yarahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.