Musanze: Umugabo yateye icyuma umugore amuziza ibihumbi 50 Frw yakoresheje amugemurira

Ku itariki ya 18 Gicurasi 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa MUSANZE rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke  washatse kwica k’ubushake umugore  we amujijije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50 000 frw).

Ibikorwa ukekwaho icyaha  akurikiranweho yabikoze ku italiki ya 11/04/2021 ahagana saa kumi  n’imwe za mugitondo abikorera mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka GAKENKE.

Uyu mugabo  akaba avuga ko ubwo yari agiye gufungwa mu mwaka wa 2017, azira ibikorwa byo kwiba yari yakoze,  yasize mu rugo amafaranga ibihumbi mirongo itanu maze ubwo yafungurwaga mu kwezi kwa gatanu 2019 arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yakatiwe, asanga umugore we yarayakoresheje maze amubajije amusobanurira ko yayakoresheje mu ngendo zo kumusura kuri gereza no kugura ibyo yamushyiraga maze guhera ubwo agahora amukubita amubwira ko natayamuha azamwica.

Kubera kumukubita hafi ya buri munsi amuziza ayo mafaranga, byageze ubwo umugore yahukana asubira iwabo. Mu gitondo cyo ku italiki ya 11/04/2021, ubwo umugore yari avuye iwabo agiye kuvoma  uyu mugabo  yamusanze k’ umugezi aho yavomaga amutera icyuma ariko ku bw’amahirwe  atabarwa n’abaturage bari hafi aho ntiyapfa.

Ibi bikorwa byakozwe n’uregwa  bikaba bigize ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kwica k’ubushake giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 21 n’iya 107 zombi z’itegeko  No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

1 thought on “Musanze: Umugabo yateye icyuma umugore amuziza ibihumbi 50 Frw yakoresheje amugemurira

Comments are closed.