Kirehe: Bamwe mu bangavu babyariye iwabo bashyize imbere gusaba igishoro aho gusubizwa mu ishuri

Bamwe mu bangavu babyariye iwabo

Yanditswe na Cypridion Habimana

Abangavu batewe inda bo mu karere ka Kirehe basaba ko bahabwa igishoro kibafasha mu buzima mu gihe ubuyobozi bw’akarere n’umushinga Umubyeyi Initiative Project bahisemo kubasubiza mu ishuri.

Muri gahunda yawo; umuryango Umubyeyi Initiative Project ari nawo ufite gahunda ya Urujeni Project, ifasha abakobwa babyariye iwabo inda zitateganijwe mu turere dutandukanye, aho ubafasha kwiga imyuga no gukumira ko hari abandi batwara inda, cyangwa ngo bishore mu ngeso z’ubusambanyi, kuri ubu abo mu karere ka Kirehe mu ntara y’uburasirazuba bavuga ko uyu muryango hari icyo wabafashije.

Muhawenimana Delphine, wabyariye iwabo agira ati “ Hari byinshi uyu mushinga uri kutumarira, kandi bizatuma tubasha kwita ku bana bacu neza, tutiyandaritse.”

Uwimana Emelyne na we agira ati ” Ngiye kurushaho kwitwara neza, kuko nari narize kudoda, ubwo rero kuba uyu mushinga uje kudufasha nizeye ko hari ibibazo byinshi byinshi uzadukemurira.”

Aime Laetitia Umubyeyi uyobora umuryango Umubyeyi Initiative Project muri gahunda yabo yiswe Urujeni Project, uvuga ko bafatanyije n’inzego z’ibanze ibi byifuzo aba bakobwa bagarukaho biri gushakirwa ibisubizo mu rwego rwo kubafasha guhindura imibereho yabo n’abo babyaye, birimo kubasubiza mu mashuri.

Agira ati “Muri uyu mushinga tuzita ku miryango cyane, tuganirize ababyeyi n’abana, bityo imiryango nayo yigishe abana babo mu gukumira inda zitateganijwe, tunabafashe mu buryo bw’iterambere”

Laetitia akomeza agira ati “Tuzabigisha ubuzima bw’imyororokere, dufite kandi byinshi tuzakorana n’ababyeyi babo, kugira ngo aba bana basubire mu mashuri dufatanije n’akarere na Imbuto Foundation. Ikindi dufitemo gahund yitwa igi ry’umwana, aho buri mwana azajya abona igi buri munsi biturutse mu nkoko tuzabaha.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandarikanguye Geraldine, avuga ko ikiraje ishinga ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa, ari ugufatanya n’imiryango yabo bakabasubiza mu ishuri kurenza kubaha igishoro, ibi kandi bikiyongeraho no gushishikariza imiryango yabo gusubira mu nshingano.

Visi Meya ati “Ntabwo umwana wabyaye afite imyaka 16, ikituraje ishinga ari ukumuha igishoro, ahubwo ni ukumusubiza mu ishuli kurenza kumuha igishoro, kandi amashuli tubashyiramo harimo n’ay’imyuga, ubundi tukigisha ababyeyi nabo gufata inshingano dufatanije n’aba bafatanyabikorwa b’akarere”

Abakobwa babyariye iwabo 642 ni bo bamaze gufashwa n’umuryango Umubyeyi Initiative Project mu turere dutandukanye umaze gukoreramo, habariwemo n’abakobwa 100 ugiye gukorana nabo mu karere ka Kirehe.

Umushinga urujeni watangiye mu mwaka w’2019, ugamije cyane gukumira inda ziterwa abangavu, aho ugamije kureba umuzi w’ikibazo gituma habaho inda zitateganijwe, ukavuga ko unashaka gufasha abakobwa babyariye iwabo, no mu mategeko babafasha kubona ubutabera kugira ngo ababateye inda bagaragazwe, haniyongereho kubafasha gukora imishinga y’iterambere.

Ibyo uzakora birimo kurwanya no gukumira inda zitateganijwe hibandwa ku kwigisha imiryango uko yafasha abana kwirinda ingeso zabaganisha ku busambanyi. Ni mu gihe kugeza ubu intara yuburasirazuba iri muziza imbere kugira abangavu benshi batewe inda zitateganijwe.

Umubyeyi Initiative Project mu karere ka Kirehe ikorera mu mirenge ya Nyamugari, Kigarama na Musaza.

Bamwe mu bayobozi
Bamwe mu bitabiriye igikorwa
Ababyeyi nabo ntibashaka ko hari Umwana wongera guterwa inda itateganijwe
Abakobwa babyariye iwabo ba Kirehe biyemeje kutiyandarika