Leta irasaba abaturage kuzabyaza umusaruro amahirwe mu bworozi begerejwe n’umufatanyabikorwa wayo
Umuyobozi wungirije w’umushinga Hinga Weze, Mukamana Laurence yemeza ko abaturage bagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa uyu mushinga avuga ko watanze umusaruro. Ni muri urwo rwego Hinga Weze yari yihaye intego yo gufasha ingo zigera ku bihumbi 40, ariko ikaba imaze gufasha izigera ku bihumbi 26, ariko igihe kikaba gihari ku buryo yiezey ko bazazifasha zose uko babyiyemeje.
Mukamana avuga ko bafashije ingo zigahabwa inkoko zisaga ibihumbi 200, ikindi ni uko abafashijwe babashije kugira umutungo usaga miliyoni 70.
Ku ruhande rw’ibyagezweho, Mukamana avuga ko uru rubyiruko rwashishikarije abaturage kwitabira ubu bworozi, binajyana no kurya ibibukomokaho birimo inyama n’amagi. Ibyo kwivanamo imvugo ko inyama n’amagi ari iby’abakire byemezwa na Nyirajyambere Jeanne d’Arc, umuyobozi muri Hinga Weze ushinzwe gahunda y’imirire, guhindura imyumvire n’imyifatire, gahunda y’inkoko, guteza imbere abagore ndetse no kwigisha abantu kurya ibiryo bikungahe ku ntungamubiri. Yungamo ko iyo gahunda yaje kunganira Leta muri gahunda yo kuzamura ibijyanye no kurya ibikomoka ku matungo kuko byari hasi cyane mu turere bakoreyemo.
Agira ati “Twifashishije uru rubyiruko kugira ngo rudufashe guhindura imyumvire abaturage babone ko ubworozi bw’ inkoko bwaba ubucuruzi bwiza bushobora kugeza wa muturage ku iterambere ndetse bikanamufasha kurya neza”.
Iby’uko abaturage batoye umuco wo kwihaza ku biribwa bikomoka ku matungo byemezwa n’urubyiruko rwamaze igihe mu baturage rubereka ko bishoboka. Kazare Patrick wakoreye mu karere ka Gatsibo by’umwihariko mu murenge wa Gasange, agiira ati ” Umuco wo kurya ibikomoka ku matungo[inkoko] barawutoye.”
Uwo musore w’imyaka 25 y’amavuko wize ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo muri kaminuza, yungamo ko na we mu gihe cy’amezi 8 yamaze muri iyi gahunda yungutse ubumenyi buzamufasha gushyira mu bikorwa umushinga yari afite kuva kera wo korora inkoko.
Mugenzi we wari mu karere ka Rutsiro avuga ko batangiye kwegera abaturage imyumvire yabo iri hasi, ariko ko yaje guhinduka bakaba bageze aheza, bityo akizera ko ubumenyi babahaye bazabukoresha mu gukomeza kwiteza imbere. Anavuga ko nabo bungutse ubumenyi buza bazabafasha kwiteza imbere.
Bitewe n’ibikorwa abaturage bagezeho babifashijwemo n’uru rubyiruko, umuyobozi mukuru wa Hinga Weze, Dan Gies avuga ko bayigejeje ku nzego za leta kugirango zirebe uko zabibungabunga, kandi bakomeje kuganirira hamwe nazo ngo barebe icyo bafasha urwo rubyiruko rwakoze akazi katoroshye.
Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) unashinzwe ibijyanye n’ubworozi ashima ubushake bwa Hinga Weze muri iki gikorwa agasaba abaturage gukomera ku byagezweho kugirango bitazasubira inyuma.
Yongeyeho ko bagiye kureba uko bakomeza gufatanya n’uru rubyiruko kugira ngo ubumenyi bungutse bubafashe kwiteza imbere ubwabo cyangwa banakomeze gukorana n’aborozi.