Nyamagabe: Begerejwe amahirwe adasanzwe mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi

Guhera mu mwaka w’2005, abahinzi bo mu gishanga cya Rugeramugozi mu karere ka Muhanga baranzwe no kwijujuta bamwe bava mu buhinzi bakoraga nyuma yo guhinga  umuceri mu gihe cy’imyaka hafi itanu ariko ntibabone umusaruro ahubwo ugahinduka ubwatsi bagaburiraga amatungo. Abahanga mu buhinzi bavuga ko icyo gihombo no guta igihe bitari kuba kuri abo baturage, iyo bitabaza serivisi zigezweho zo gupima ubutaka, zifasha mu kwerekana imbuto yahingwa ahantu runaka, ifumbire yakoreshwa ndetse n’ingano yayo.

Aya mahirwe abahinganga Rugeramigozi batabonye ari gukomangira abatuye akarere ka Nyamagabe, ahasanzwe bavugwa ubutaka busharira. Abikorera baho bari basanzwe batanga serivisi zo gucuruza inyongeramusaruro n’abari bafite farumasi z’imiti y’amatungo bishyize hamwe, bibumbira muri koperative y’abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe bise KOPABINYA FSC Ltd, biyemeje gukemura iki n’ibindi byugarije abahinzi n’aborozi bahereye muri aka karere, aho bamaze kuhuzuza inyubako yo gukoreramo [igeze ku musozo] igizwe n’ibyumba 16 yubatse ku buso bwa meterokare 1865 mu Mudugudu wa Akanyirandori, mu Kagari ka Kaganza ho mu murenge wa Tare.

Mu gihe abanyarwanda badakunze kuvuga ibyo gupima ubutaka mbere yo guhingwaho ahubwo bazi ibijyanye no kubupima bugiye kubakwaho, Perezida w’iyi koperative Madame Mukakomeza Donatille avuga ko bikwiye ko serivisi zo gupima ubwo butaka zigoye kujya zitangwa, avuga n’inyungu zabyo ku batuye akarere n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Yitwa Model Farm Service Center  ‘ikigo cy’Ihuriro rya Serivisi z’Umuhinzi -Mworozi,’ izatangirwamo serivisi nyinshi zinyuranye, zirimo iz’ubuhinzi n’ubworozi,,ndetse n’ubujyanama mu kunoza iyo myuga, izafasha kuzamura abaturage mu buryo bugaragara.”

Nyamagabe Model Farm service center iri kuzura igiye gushyirwamo ibikoresho

Aha niho Mukakomeza avuga ko mu buhinzi bazajya batanga serivisi zo gupima ubutaka. Icyo gihe ngo bazajya bamenya icyo bwahingwaho, ubwoko bw’ifumbire n’ingano yayo byakwifashishwa. Iyi serivisi ngo izanozwa ku buryo izanogera abaturage haba ku giciro n’ibitangirwamo.

Ati “ Harimo serivisi zo gupima ubutaka, ubusharire, ingano y’iyongeramusaruro n’ubwioko bukenewe kugirango umusaruro uzamuke, hari abo wasangaga bahinga uko babyumva, ariko uzatwiyambaza tuzajya tumufasha, kuko hari igihe yakoreshaga ifumbire runaka wenda ubutaka butayikeneye…”

Muri iyi nyubako hazaba hakorera abaganga b’amatungo n’impuguke mu  buhinzi nkuko Mukakomeza akomeza abivuga. Bamwe ndetse bazajya bakorera mu baturage cyane, aho bazajya bazenguruka babaha serivisi zigiye gutangirwa muri iki kigo.

Mukakomeza avuga ko hazajya hakorerwa ingendoshuri, amashyirahamwe yiyubaka n’abikorera muri rusange, bakajya kuhakorera ingendoshuri n’amahugurwa, bityo bakahabonera ubumenyi bwo kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye.

Mukakomeza ubwo yasinyiraga inkunga bahawe na USAID Hinga Weze tariki 19 Kamena 2020

The Source Post yashatse kumenya niba iyi serivisi abaturage bayikeneye cyane iganira na Mundanikure Marie Louise na Bagiravuba Perpetue  bo mu murenge wa Buruhukiro ahari amaterasi y’indiganire agera kuri hegitari 50 bubakiwe n’umushinga Hinga Weze wanateye inkunga Kopanya.

Mundanikure avuga ko bakeneye gukomeza kunguka ubumenyi mu buhinzi n’ubworozi bakiteza imbere

Bavuga ko uyu mushinga wasanze bahinga uko bishakiye, bitewe nuko nta bumenyi bari bafite. Uyu munsi ngo bamenye akamaro ko guhinga neza; igihingwa cyabugenewe ku butaka bwabugenewe bifashishije inyongeramusaruro nyayo.  Bavuga ko kumenya ubwoko bw’ubutaka, ko busharira cyangwa budasharira, bifasha mu kumenya ifumbire n’imbuto bakwifashisha bagatera imbere.

Bagiravuba usanga bashonje ariko bahishiwe

Ku ruhande rw’abasobanukiwe iby’ubuhinzi, Arcade Nshimiyimana wo mu Ihuriro ry’urubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi( Youth Engagement in Agriculture Network-YEAN), avuga ko kuba izi serivisi zaboneka henshi mu Rwanda ari ikintu kidasanzwe cy’ingirakamaro kuko ngo ubusanzwe ziboneka ahantu hake. Aha ahabihera ku kuba abanyarwanda bamwe na bamwe b’abahinzi badasobanukiwe n’iby’ubutaka n’inyongeramusaruro yakwifashishwa ngo umusaruro uzamuke.

Agira ati “Serivisi zo gupima ubutaka ntabwo ziboneka henshi mu Rwanda, gushinga ikigo kizitanga zikaba kikagaba amashami mu gihugu, zikahakwirakwizwa  byaba ari byiza kuko byazamura abaturage. Batanze serivisi nziza ntawe utabyitabira, byazamura n’ubukungu bw’igihugu.

Iyi nyubako irimo kuzura yubatswe ku bufatanye bwa KOPABINYA n’Umuryango w’abanyamerika ugamije iterambere mpuzamahanga (USAID) ubicishije mu mushinga wawo Hinga Weze wayiteye inkunga ya miliyoni zisaga 70 n’ibihumbi 503 Frw mu gihe abagize iyi koperative bo bishakiye agera kuri  miliyoni( 57) 57,675,476 Frw, inkunga basinyiye tariki 19 Kamena 2020.

Iyi koperative igizwe n’abantu 40; abagabo 29 n’abagore 11.  Iyi nyubako imaze kuzura nibizaba birimo byose izaba ihagaze miliyoni 150 Frw

Gahunda yo kongera umusaruro iraje ishinga leta yagennye muri gahunda zayo za nkunganire ikongeramo n’ubwo kugura ishwagara.

Hinga Weze yateye inkunga iyi koperative, ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), watangiye muri 2017, ufite icyerekezo cy’imyaka itanu, ukaba uteganya ko kugeza muri 2022 uzafasha abahinzi b’umwuga bato bagera ku bihumbi 520 kuzamuka ariko hakazaba abandi ibihumbi 200 bazabigiraho.

Inyubako ubwo yari igeze hagati, ariko ubu isigaje gato ikuzura
KOPABINYA yifuzaga gufasha abahinzi n’aborozi ariko ikazitirwa n’ubushobozi yaje gufashwa kubigeraho

Madame Mukakomeza aganira n’itangazamakuru

CNFA isobanura uko Farm Service Center iba iteye