Gatabazi wagizwe Minisitiri w’ubutegetsi, asize nkuru ki mu Majyaruguru?
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye bamwe mu bayobozi imyanya mishya mu buyobozi bwite bwa leta, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Gatabazi yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yashyizweho ubwo yari umudepite mu nteko ishinga amategeko, na mbere yaho akaba yarakoze indi mirimo itandukanye mu Rwanda.
Gatabazi asize nkuru ki mu Majyaruguru?
Umuyobozi mu kazi ke ka buri munsi agira uko akora ibikorwa bye, byunganirwa nuko abanye n’abaturage n’abayobozi bakorana bityo bikaba byatera imbere cyangwa byadindira, uko ashyira mu bikorwa gahunda na politiki za leta, uko atsura umubano w’aho ayobora n’ibindi.
Mu gihe Gatabazi yari ayoboye iyi ntara yatangiye kuyobora mu 2017 hubatswemo hoteli nyinshi, zatumye ikurikira umujyi wa Kigali kugira nyinshi dore ko zikabakaba muri 50. Ubuhinzi bw’ibirayi bwatejwe imbere, Umujyi wa Musanze uravugururwa, yihatira ibikorwa byo guteza imbere isuku nyuma yuko Perezida Kagame agaye umwanda muri iyi ntara, mu bindi yakoranye n’itangazamakuru ndetse n’abaturage.
Muri iyi ntara hubatswe ibikorwa birimo uruganda rwa Sima, hubakwa imidugudu y’icyitegererezo yatujwemo abatishoboye, mu gihe undi uri kubakwa uzatuzwamo abaturiye pariki, harimo n’abajyaga bagirwaho ingaruka n’amazi aturuka mu Birunga.
Yateje imbere ubukerarugendo biciye mu kwakira no kubonana n’abantu batandukanye basuraga pariki y’ibirunga. Ku buyobozi bwe muri iyi ntara hubatswe imihanda itandukanye indi iravugururwa.
Ku bijyanye no guha umuturage ijambo akagaragaza n’uruhare mu bimukorerwa byatejwe imbere muri iyi ntara, haba inama nyinshi n’abavuga rikijyana, aha abaturage umunsi bamureberaho agakemura ibibazo byabo n’ibindi.
Yabashije kandi kumvisha abaturage ko bakwishakamo ubushobozi bakaziba icyuho cy’ibiribwa n’ibinyobwa byaturukaga Uganda, bityo havuka inganda zitunganya akawunga n’ibindi nkenerwa biziba icyo cyuho. Kuri iyi ngingo ariko yabashije kumvisha abaturage kureka inzira yo kwerekeza muri icyo gihugu cyavugwagaho guhohoterq abanyarwanda, abenshi barabyumva. Yafashije kandi gukemura ikibazo cy’ubwumvikane buke cyari mu bitaro bya Ruhengeri.
Ku bijyanye n’imiyoborere n’ubuyobozi yakunze guhura n’ikibazo cy’abari ba gitifu b’imirenge bagiye bavugwaho guhohotera abaturage, abayobozi yagiye ahura nabo kenshi, akabibutsa ko bakorera abaturage bakwiye kuyobora neza, ndetse agena ko umuyobozi uzajya witwara nabi mu gace kamwe atazajya yimurirwa mu kandi nkuko byajyaga bikorwa mbere.
Mu ntara y’amajyaruguru kuyiteza imbere yafashijwe nuko yari azi ibice bitandukanye byayo, azi abenshi mu bayobozi b’imena yahamagaraga mu mazina ubwo babaga bari mu nama. Ikindi ni ingendo nyinshi yakoreraga muri iyi ntara zigafasha mu guhwitura abayobozi n’abaturage.
Ibi bikorwa bitandukanye ntawamanika ukuboko ko byakozwe 100% n’uyu muyobozi ariko ibyinshi byagezweho ku bufatanye bw’ubuyobozi yari akuriye muri iyi ntara, uruhare rw’abamubanjirije n’abagiye babitekereza n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu .
Uyu muyobozi kandi yagize uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abaturage, kubakundisha ubuyobozi nyuma yuko mbere yuko ayiyobora hari abatuye iyi ntara barimo n’abayobozi bagiye bafatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu bafatanyije n’imitwe irwanya u Rwanda iri muri Congo nka FDLR. Ikindi ni imbaduko yagaragaje mu kwamamaza Perezida Kagame ubwo yari umukandida wa FPR wiyamamrizaga kuyobora igihugu muri 2017, muri iyi ntara Gatabazi yagaragaye mu mudiho udasanzwe watumye abaturage bagirana ubusabane n’ibyo bikorwa byasoje Kagme atsinze ayo matora.
Ku bijyanye n’amateka ye, urubuga Wikipedia rwanditse ko uyu mugabo yavutse tariki 18 Kanama 1968 akavukira i Mukarange mu karere ka Gicumbi, guhera muri Werurwe 2021 akaba ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu. Mu bindi yakoze yabaye Guverineri kuva mu 2017 kugera mu 2021, mbere yaho yabaye depite mu gihe cy’imyaka 12, rimwe ahagarariye urubyiruko, ubundi yatanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Amashuri abanza yayize ku Mulindi, ayisumbuye ayiga kuri EAV Kabutare, akomeza muri kaminuza aho yize icungamutungo muri yahoze ari KIST nyuma akorera imyamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bifitanye isano n’icungamutungo (Strategic Management) muri kaminuza Mount Kenya University. Ni umugabo ufite umugore n’abana bane.
Mu bindi yize ibijyanye no gucunga ibiza n’itangazamakuru(isaster management and mass communication) muri Kaminuza Tsinghua University mu Bushinwa mu 2011 abona n’andi masomo mu bijyanye no guteza imbere ubuzima (health promotion) muri kaminuza y’u Rwanda mu 2011.
Hagati y’imyaka 1990-1993 yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu yahoze ari komini Cyungo na Kiyombe.
Hagati ya 2010 to 2013, yabaye umuyobozi ushinzwe itangazamakuru no guteza imbere ubuzima mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima
Habitegeko yagizwe Guverineri
Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Habitegeko Francois wayoboraga akarere ka Nyaruguru wagizwe Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba. Uyu yabaye Meya warangije manda ze muri bake barimo n’uwa Gakenke. Habitegeko, umunyapolitiki ukunzwe muri Nyaruguru yagize uruhare mu guteza imbere aka karere maze imyunvire ya benshi irahinduka. Abenshi ntibibona nk’abatuye mu cyaro ahubwo bakangukiye gukora biteza imbere. Aka karere gaherutse guhiga utundi mu mihigo.
Abandi bahawe imyanya harimo Gasana Emmanuel wahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi nyuma akagirwa guverineri w’intara y’Amajyepfo ariko akaza kuba ahagaritswe by’agateganyo kuri uwo mwanya, ubu akaba yongeye kugirirwa icyizere.
Intara y’Amajyaruguru yahawe uwitwa Dancilla Nyirarugero utari umenyerewe muri politiki mu Rwanda nyamara bigaragara ko ari mu bahagarariye imiryango ishingiye ku madini, mu itorero ry’abaporotesitanti wigisha muri INES Ruhengeri na Muhabura Polytechinic, mu gihe iy’Amajyepfo yakomeje kuyoborwa na Alice Kayitesi.
Abari abayobozi barimo Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Alphonse Munyantwari wayoboraga intara y’u Burengerazuba na Fred Mufuluke wayoboraga u Burasirazuba ntihatangajwe niba hari imyanya mishya bahawe cyangwa bateganyirizwa.