Nyamasheke: Abanyashuri barinubira urugendo rw’ibirometero bibiri bakora bagiye gufata amafunguro

Bamwe mu banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa kimwe mu bigo bishya byubatswe mu murenge wa Kagano akagari ka Gako,  barasaba ko bakubakirwa igikoni kuko bagisubira kurira aho bahoze biga bikababagiraho ingaruka zo gukererwa amasomo ya nyuma ya saa sita ndetse no gusanga bimwe mu bikoresho byabo byibwe kuko amashuri yabo adakinze.

Urugendo aba banyeshuri bakora rubarirwa mu birometro bibiri bava aho bari kwigira ubu, basubira aho bahoze ku rwunge rw’amashuri rwa Gitwa B gufata amafunguro ya saa sita, bavuga ko bigira ingaruka mu myigire yabo nyuma ya Saa sita nkuko bamwe muribo babisobanura.

Mponimva Souvenir wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko ari ikibazo kibakomereye,yabwiye Radio Isangano dukesha aya makuru ati “Nta bikoni bihari muri make ntabwo turisanga igihe cyo kurya bidusaba gukora urugendo kugirango tugere aho twigaga kugirango tube twabona  amafunguro ya saa sita”.

Kwizera Logique wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye nawe agira ati “Hari igihe tugerayo tugasanga hari ubwo batinze guteka, tukagaruka dusanga amasomo ya nyuma ya saa sita yarangiye bari gusubiramo amasomo  bari gutaha,turasaba ko batwubakira igikoni n’inzu yo kuriramo bizadufasha kwiga nyuma ya saa sita tutananiwe”.

Niyonagize Fabrice agira ati ” Hari igihe abana baza bagacokoza ibikoresho byacu ugasanga hari ibyo tubuze kubera ko amashuri adakinze”.

Nyabuyenga Jean, umuyobozi w’agateganyo w’urwunge rw’amashuri rwa Gitwa avuga ko bategerejwe ko akarere kishyura ahazubakwa igikoni.

Agira ati”ahazubakwa igikoni hari urusengero ariko akarere kamaze kubara amafaranga ruzishyurwa,igisigaye ni ugusinyana kandi nkeka ko nibamara gusinyana ntakizaba gisigaye kubaka bizahita byihuta kuko ibikoresho birahari turi mu bigo bigomba kubakirwa igikoni”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko babizi kandi bari kubishakira igisubizo.

Agira ati “Ikibazo cyabayeho ubutaka bwabaye butoya,hajyamo ibyumba by’amashuri gusa ariko nk’akarere turimo gushaka igisubizo cyaho twakubaka igikoni,twatangiye kwimura no kwishyura birimo gukorwa kugirango tubashe kubona aho kucyubaka kugirango bage bahatekera abana babashe kuharira, ni ikibazo rero twifuza ko twakemura mu maguru mashya kuko nkuko mubivuga kuva kuri icyo kigo kujya kurira kuri kiriya harimo urugendo nubwo atari rurerure,umuntu atekereza nk’igihe imvura yaba iguye”.

Iki kigo cyubatswe hagamijwe gufasha abanyeshuri kwiga neza, wakwibaza uburyo cyarinze cyuzura hatararebwa uko abana bazajya bafata amafunguro, nyamara iyi gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 atari nshya kuko yatangijwe mu mwaka wa 2014.