Rutsiro: Bongeye kuvoma kure aho robine 24 zibwe ku mavomo rusange mu byumweru bitatu
Bamwe mu batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro baravuga ko bababajwe n’ubujura bwo kwiba robine zo ku mavomo rusange anyuranye, bwakozwe muri uwo murenge n’abantu batamenyekanye, muri Gashyantare uyu mwaka.
Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo mu murenge wa Mushubati huzuye umuyoboro w’amazi wiswe Nyabasozo-Kigarama ureshya n’ibilometero 25, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutagira amazi meza cyari kiri muri uwo murenge.
Mu bice binyuranye uwo muyoboro unyuramo hagiye hubakwa amavomo rusange ari na yo mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize yibweho robine zose hamwe 24.
Bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Mushubati bakoreshaga ayo mavomo rusange bavuga ko byabababaje, cyane ko bari bamaze kuruhuka imvune baterwaga no kutagira amazi meza, none ayo mavomo akaba yarangijwe hadateye kabiri bayahawe.
Uwitwa Uwimana Innocent wo mu kagari ka Cyaruserayabwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ati: “Kuri iri vomo batwayeho robine ebyiri kandi siho honyine kuko n’ahitwa mu Cyahafi iryo joro baraye bibyeyo izindi enye, twari twararuhutse ibyo kuvoma amazi mabi mu mibande none dore ibyo badukoreye! turasaba ubuyobozi ko bwadufasha gukurikirana hakamenyekana abakoze ibi”.
Mugenzi we witwa Mpatswenumugabo we utuye mu kagari ka Mageragere yagize ati: “Uwabibonye bwa mbere na mbere mu gitondo baraye bazibye, yaraduhamagaye aravuga ngo ese za robine ko bazicomokoye? mpita mbabwira nti ‘ese murabona batazibye iri joro?’ ubwo rero ni uko tutamenya ababikoze ariko nibimenyekana bazahanwe bikomeye kuko batema ishami bicayeho, hano twari tumaze kuruhuka gukoresha amazi mabi”.
Christian Mugemana, umuyobozi w’ishami rya Rutsiro rya AYATEKE star Company Limited (Kampani ishinzwe gucunga ibikorwa by’amazi muri aka karere), avuga ko ubu bujura bwateje igihombo kinini, ari na ho ahera asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo by’amazi muri aka karere ka Rutsiro.
Ati: “Iki kibazo cyo kwiba za robine ku mavomo rusange byatangiye gufata umurego hagati mu kwezi kwa Kabiri [2021], tugenda tukimenyesha n’inzego z’ibanze zinyuranye kugirango dufatanye ariko zakomeje kwibwa ndetse n’ubu zirakibwa, twe dusanga ari ikibazo gikomeye cyane rero kuko buriya amazi ni ubuzima bwa muntu ari na yo mpamvu iyo habayeho ikibazo cyo kwangiza ibikorwaremezo byayo, bituma abaturage bashobora no gusubira kuvoma amazi mabi kandi leta yarakoresheje akayabo k’amafaranga ngo haboneke amazi meza, abaturage nibumve ko ibikorwaremezo ari ibyabo babicunge neza”.
Ni mu gihe Basabose Alexis, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati we yita abakoze ubu bujura abagizi ba nabi, akavuga ko hafashwe ingamba yo gukaza amarondo muri uwo murenge.
Ati: “Kiriya ni igikorwa kigayitse cyane ndetse abibye ziriya robine tubafata nk’abagizi ba nabi kuko iyo inzego zikoze ibishoboka byose zikageza igikorwaremezo ku baturage noneho abandi bakaza kugisenya ni ubugizi bwa nabi, twafashe ingamba yo gukaza amarondo, ziriya robine [zibwe] zizasimbuzwa vuba, ubuvugizi twarabukoze”.
Muri robine 24 zose hamwe zibwe mu byumweru bitatu bishize ku mavomo 10 mu tugari tunyuranye tw’umurenge wa Mushubati, buri robine imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18.
Umuyoboro w’amazi wa Nyabasozo-Kigarama wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200, mugihe ivomo rusange rimwe mu yagiye yubakwa aho uyu muyoboro wanyujijwe ryagiye ritwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe.