Abangavu bugarijwe no guhabwa amakuru y’ibinyoma atuma baterwa inda zidateganyijwe

Umwangavu wo mu karere ka Rutsiro yatereranywe n’umuryango we nyuma yo guterwa inda n’umugabo wamubwiye ko akoze imibonano mpuzabitsina mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba adashobora gusama.

Uyu mwangavu w’imyaka 17 y’amavuko yatewe inda afite imyaka 16, ayiterwa n’umumotari ngo wamubwiye ko adashobora gusama mbere y’iyo saha.

Umunyamakuru wa The Source Post yageze yasuye uwo mwangavu Mukamana Angela (izina ryahinduwe), avuga ko uwo musore bari bamaze igihe baziranye kuko yamusangaga aho yajyaga guhahira. Uwo mugabo wubatse ngo yamubwiye ko amukunda, nyuma aza no kumushuka aramusambanya.

Nyuma Mukamana yamubwiye ko atwite ariko undi ngo amubwira ko atari we utera inda wenyine.

Agira ati ” Nuko mubwira ko ibyo twakoze byabyaye ibibazo, ansubiza ko nabyirengera ko atari we utera inda wenyine.”

Mukamana avuga ko yabihishe ababyeyi be ariko nyuma bakaza kuvumbura ko atwite baramumenesha. Ngo yabayeho mu buza bubi muri santere ya Kivumu muri ako karere, nyuma yo kubyara asubira iwabo. Agira inama abangavu bagenzi be kutiringira amakuru bahabwa n’abagabo n’abasore kuko ngo amenshi aba ari ay’ibinyoma agamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina nkuko byamugendekeye.

Ku bijyanye n’amakuru y’ibinyoma Ikigo Africa Check kirwanya amakuru y’ibinyoma bamwe bita ay’ibihuha gitangaza ko amakuru atuma abantu bafata ibyemezo bikomeye cyangwa byoroheje bikagira ingaruka ku buzima bwabo mu buryo butandukanye. Ikibafasha gufata ibyo byemezo bagomba kwishingikiriza ku makuru rusange aboneka, nyamara akenshi ayo makuru atangazwa igice ngo hari igihe ayobya cyangwa akabeshya, bityo abantu bakaba bakwiye guhabwa amakuru y’ukuri kugirango bafate ibyemezo bibafitiye inyungu mu buzima bwabo.

Ku bijyanye n’amakuru y’ibihuha ahabwa abangavu ngo ni ikibazo gikomeye nkuko byemezwa na Mporanyi Theobald, impuguke mu bijyanye n’ubuzima rusange, by’umwihariko ubuzima bw’imyororokere.

Ahereye ku byabaye kuri uwo mwangavu avuga ko iki kibazo cy’amakuru y’ibinyoma cyeze, agira ati “Muri gahunda ya ‘Baho Neza’ twageze mu turere dutandukanye, hari abashutswe. Birumvikana nkuko uwamuteye inda yaramushutse, twabibonye ahantu hatandukanye, ariko hari abangavu batwaye inda kubera ubujiji.”

Akomeza avuga ko kuba uwo mwangavu uhagarariye abandi benshi yaratewe inda, byerekana ko bugarijwe no kubura amakuru ya nyayo ku buzima bw’imyororokere, bagahitamo gukurikiza ay’ibihuha bahabwa n’ababifitemo inyungu. Ibyo ngo bishyira ubuzima bwabo mu kaga, ku buryo hari n’abanduriramo indwara zidakira zirimo virusi ya Sida, ababyara abana bakabajugunya bikabyarira gufungwa n’ibindi.

Ku bijyanye n’iterwa inda kw’abangavu, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igarahaza ko byibura abangavu basaga ibihumbi 15 baterwa inda zitateguwe buri mwaka. By’umwihariko  iyi minisiteri yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Abakurikirana ikibazo cyabo bashyira mu majwi ababyeyi babo kuba batabaha amakuru yabafasha gusimbuka imitego bategwa n’ababashuka. Ibyo babihurizaho na Mporanyi usanga ababyeyi bagomba kwambarira urugamba rwo kurinda abana babo guhura n’ibyo byago.

Ati “Ayo makuru atangirira mu muryango ariko abayatanga ni cyo kibazo dufite; Hari imbogamizi z’umuco, hakaba n’ababyeyi batabizi, nta gitangaje kirimo kuko harimo n’abize bavuga ngo iby’ubwo buzima ntibaba babizi. Niyo mpamvu sosiyete sivile igomba gushyiramo ingufu.”

Yungamo ko ababyeyi badasabwa gutanga ubumenyi burenze ubwo bafite. Ati “Ababyeyi ntibagiye guhinduka impuguke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Nibatange ubumenyi bw’ibanze. Bya bindi byo kuvuga ngo ni ibiterasoni nibyo turimo kwanga. Agomba kumubwira ko niba ageze mu gihe cy’ubugimbi yatera inda, niba ari umwangavu atangiye gupfundura amabere akoze imibonano mouzabitsina ashobora guterwa inda. Niba ari mu kigero cy’imyaka 13 , 14 ashobora kujya mu mihango, ati ‘nuyibona ntuzake ko ari igitangaza, ahubwo ko wakuze.”

Mporanyi avuga ko hari ibigo biri hirya no hino bigenewe urubyiruko byarufasha mu kubona amakuru y’ukuri ruba rukeneye, ndetse hakiyongeraho imfashanyigisho ku buzima bw’imyororokere izajya itangwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda zidateganyijwe kiri mu kibangamiye abanyarwanda ku rwego rwo hejuru nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku ishusho yuko abaturage babona imiyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB mu 2019, ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyari ku isonga ku gipimo cya 78.9%.

Mu biganiro byo matsinda byahuje abaturage bo mu ngeri zitandukanye bemeje ko ahanini iki kibazo giterwa no kudohoka kw’ababyeyi ku burere bw’abana babo.

Iki kandi ni ikibazo gihangayikishije Isi muri rusange cyane cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Aho abana babakobwa batangira kwishora mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bakiri bato bityo bamwe muri bo bikabaviramo ibyago byo gutwita cyangwa bakanahandurira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Sida, imitezi, mburugu…..)

Amakimbirane mu miryango (intonganya, kurwana hagati y’ababyeyi, ubusinzi n’indi myitwarire ituma ababyeyi batabona umwana wo kwegera abana babo …) ni zimwe mu mpamvu zitungwa agatoki na benshi, bavuga ko ariyo ntandaro nyamukuru ituma abana bishora muri izo ngeso, kuko abana bahatakariza uburere, bakabura ibyingenzi baba bakeneye kugira ngo babeho bishimye.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette, ubwo yitabiraga inama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’i Burasirazuba, yari igamije kuganira ku ngamba zikomatanyije zo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango ,mu Gushyingo 2020, yasabye ababyeyi gutinyuka abana babo bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, mu rwego rwo kwirinda ko babiganirizwa n’abandi bagambiriye kubagirira nabi.

Hejuru ku ifoto :Umwana watwaye inda akiri muto (ifoto/globalpressjournal.com)

Ntakirutimana Deus