“Mwarakoze, mwaturwanyirije isuri noneho tuzasarura”- abatuye Kintobo

Ni ibyishimo bidasanzwe kuri Kagiraneza Jean Claude wo mu kagari ka Kintobo mu murenge wa Kintobo, uvuga ko yari amaze igihe nta musaruro ‘mwiza’ avana mu murima we kubera isuri yari yarawangije.

Kagiraneza na bagenzi be bahinga ubutaka bunini buherereye muri aka kagari bari mu bagize amahirwe yo gutunganyirizwa ubutaka bugeze kuri hegitari 50, mu gikorwa cyakozwe n’umushinga Hinga Weze ugamije kongera umusaruro mu by’ubuhinzi no kurwanya imirire, wafatanyijemo n’akarere ka Nyabihu.

Abatuye mu Murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu, bizeye umusaruro ahantu hanini bari bamaze igihe bahinga ariko ntibabone umusaruro ubanyura, kubera ko ubutaka bwiza bwahoraga butwarwa n’isuri, bityo babuhingaho bamwe bakarumbya buheriheri.

Iyo barebye imyaka bahinzemo uko imeze, bavuga ko bizeye gusarura, byibura uwaganiriye wese na The Source Post yizeye gukuba kabiri umusaruro yavanaga muri iyi mirima itaratunganywa.

Kagiraneza ati:

“Amasuri yahoraga ahatwara, ariko haje umushinga witwa Hinga Weze udukorera amaterasi y’indinganire. Urabona ko harimo ibigori byahetse kandi bishishe rwose, noneho uyu mwaka twiteze gusarura. Mwarakoze, mwaturwanyirije isuri noneho tuzasarura.”

Uyu mugabo avuga ko yashobora gusarura imyaka muri uyu murima yayigurisha akavanamo amafaranga y’u Rwanda mu bihumbi 400, ubu ngo yizeye kuzavanamo hagati ya 500 na 600Frw.

Nubwo avugako yavanagamo ibyo bihumbi 200, ngo hari n’igihe yaburaga icyo avanamo kuko inkangu yatwaraga iyi mirima, hafi ya bose bakimyiza imoso.

Undi muhinzi muri iyi mirima witwa Nyiramugisha Louise avuga ko bishimiye kubona iyi mirima iri gutunganywa, akurikije uko imyaka imeze na we akaba yizeye gusarura. Agira ati:

“Mwarakoze rwose, Hinga Weze ndayishimira, noneho tuzasarura….mbere amasuri yari ikibazo, ubutaka bukagenda, wanashyiramo ifumbire, amazi agahita ayijyana”.

Uretse kuba bakweza iyi myaka, banishimira ko ubwo aya materasi yatunganywaga mu mwaka ushize, bahawemo akazi bakavanamo amafaranga yo gukenura imiryango yabo.

Kagiraneza avuga ko yakozemo amezi 3 ahembwa amafaranga 1200 ku munsi.

Abatunganyirijwe imirima kandi bafashijwe guhabwa inyongeramusaruro, irimo imbuto n’ifumbire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa koperative y’abahinzi b’ibigori ba Kintobo (KOAIBIBI-Kintobo) yashinzwe mbere gato y’aya materasi, ikaba ari nayo iyacunga, Iradukunda Pacifique avuga ko bazakomeza gucunga neza aya materasi akababyarira umusaruro, bagahinga mu buryo bwo guhuza ubutaka, bityo ngo nibamara gusarura ibigori ubutaka bazahinga ibirayi.

Yungamo ko aya meterasi azabazamura, buri wese mu bagize iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 37 akiteza imbere akanahateza n’umuryango we. Buri munyamuryango atanga 5,000 Frw y’umugabane shingiro, muri koperative  ifite imari shingiro y’ibihumbi 170.

Umukozi w’umushinga Hinga Weze mu karere ka Nyabihu, ushinzwemo ubuhinzi, wanagize uruhare mu gukoresha aya materasi, Agoronome Nteziryayo Ignace avuga ko kuba mu nshingano z’uyu mushinga harimo kongera umusaruro mu buryo burambye, warafashe iya mbere mu gukora aya materasi. Agira ati

“Twakoze amaterasi ku buso bwa hegitari 50, umugambi ni umwe , ni uwo kugabanya isuri, kuko yatwaraga ubutaka cyane, igatwara ya myunyu myiza yagombye gutunga ibihingwa, ariko ubu aho tuyarangirije[amaterasi],yasigasiye ubutaka. Icyo umushinga n’abahinzi bishimira, ni uko nyuma yo kuyakorerwa, harimo imyaka igaragaza ko umusaruro uzavamo  ari mwiza.”

Uyu mushinga wahagaritse isuri, uha aba bahinzi, ifumbire y’imborera, ishwagara yo gufasha ubutaka bwari bwarashaririye, kandi ukomeza kubaba hafi muri tekiniki z’ubuhinzi.

Ubwo ayo materasi yatunganywaga muri Nzeri 2020

Aha harimo umuyoboro utwara amazi kugira ngo atangiza imirima y’abaturage

Ntakirutimana Deus